• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Ubwanditsi 15 Apr 2018 IMIKINO

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ikipe ye izabasha gusezerera ikipe ya Costa Do Sol bakagera mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, “CAF Confederations Cup.”

Ibi umubiligi Ivan Minnaert akaba yabitangarije abanyamakuru i Kigali mbere yo guhaguruka yerekeza i Maputo, mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru.

” Ni umukino w’ingenzi cyane ku ikipe yacu, kuko ni amahirwe akomeye twaba tubonye yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cp, ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru. Muri Mozambique ntabwo ngiye gukina umukino wo kurinda izamu cyangwa se ngo umukino wo gusatira, tugiye muri Mozambique gukina umukino wacu usanzwe, ikipe ya Rayon Sports ikina.”

Rayon Sports igiye Maputo ifite impamba y’ibitego 3 yatsindiye i Kigali mu minsi hafi 10 ishize. Costa Do Sol bazahura ikaba isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego birenze 3 igakomeza, bitaba ibyo Rayon Sports ikazahita yinjira mu matsinda ku nshuro ya mbere.

” Twabonye umwanya uhagije wo kwitegura uyu mukino wa Costa Do Sol, tugira n’ibyo twitegura by’umwihariko kuri uyu mukino. Ni umukino utoroshye birumvikana kuko n’iriya kipe izaza ikina ishaka uko yatsinda ngo ikomeze, ariko ntabwo bizayorohera na gato.” Minnaert umutoza wa Rayon Sports”.

Iyi kipe irahaguruka i Kigali kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko izagera i Maputo kuri uyu wa mbere ku i saa 13H45 ku isaha ya Maputo ari nayo saha ya hano i Kigali.

Minnaert akaba avuga ko yizeye abakinnyi bose atwaye, dore ko yahisemo kujyana abakinnyi 19 aho kujyana 18 nk’uko byari bisanzwe, ubundi akazatoranyamo 18 azakoresha ku mukino nyuma.

” Abakinnyi bose bameze neza nta kibazo, cyereka abasore 2 batemerewe gukina uyu mukino, Kwizera Pierrot na Caleb Bimenyimana bafite amakarita y’umutuku abandi bakinnyi barahari bose.”

Umutoza avuga ko nta kibazo gikomeye cyo gusimbuza Kwizera Pierrot afite, kuko n’abandi bakinnyi afite bose abizeye.

” Ni umukinnyi mwiza hagati mu kibuga ariko ntabwo ahari, nta kundi byagenda. Abandi bakinnyi ni beza ikipe ifite hagati mu kibuga kandi nizeye ko bazitwara neza nta kabuza.” Abanyarwanda ndabizeza ko tuzagaruka tubazaniye inkuru nziza muri iki cyumweru gitaha.”

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Itangishaka Bernard bakunda kwita King, akaba yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bakoze ibishoboka byose ikipe ikaba igiye ifite morali iri hejuru, ku buryo yumva aya mahirwe babonye batazayapfusha ubusa.

” Nabaye umukinnyi wa Rayon Sports nanayibereye umuyobozi igihe kirekire. Mfite icyizere ko tuzajya mu matsinda, tukandika aya meteka ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Itangishaka King Bernard, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.” Ndebye uko abakinnyi bameze ndababonamo icyizere gihagije kandi natwe twakoze ibishoboka byose, abanyarwanda bari inaha ndabizea ko tutazabatenguha.”

Igihugu cya Mozambique ni kimwe mu bihugu birimo abanyarwanda benshi hanze y’u Rwanda. Aba bakaba biteguye bihagije gushyigikira ikipe ya Rayon Sports aho baguze ibikoresho bitandukanye hari n’ibivuye mu Rwanda, bakaba bazaza gufana iyi kipe ari benshi.

Rayon Sports iramutse ibashije kujya mu matsinda yaba ibaye ikipe ya mbere ikomoka mu rw’imisozi 1000 igiye mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatatu kuri Zimpeto Stadium ku i saa 19H00 za ni joro i Maputo, ari nayo saha yo mu Rwanda.

JPEG - 918.7 kb
Shassir ashobora kuzagaragara mu mukino wa Costa Do Sol wo kwishyura nyuma yo kudakina umukino ubanza (Foto Ntare Julius)
JPEG - 456.5 kb
Sief ashobora kuzatangira mu kibuga asimbura Pierrot (Foto Ntare Julius)
JPEG - 1.1 Mb
Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports muri iyi minsi (Foto Ntare Julius)

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyanye muri Mozambique:

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:

Abazamu:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (C)
  • Ndayisenga Kassim

Ba myugariro :

  • Faustin Usengimana
  • Mutsinzi Ange
  • Mugabo Gabriel
  • Nyandwi Saddam
  • Eric Rutanga
  • Irambona Eric
  • Manzi Thierry

Abakina hagati :

  • Kevin Muhire
  • Niyonzima Olivier Sefu
  • Yannick Mukunzi
  • Mugisha Francois
  • Djabel Manishimwe
  • Yassin Mugume

Ba rutahizamu:

  • Shassir Nahimana
  • Shaban Hussein Tchabalala
  • Ismaila Diarra
  • Christ Mbondi

 

2018-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Ubwanditsi 10 Jul 2023
Mukura Victory Sport yatwaye igikombe  Agaciro Cup 2019, itsinze Rayon Sports

Mukura Victory Sport yatwaye igikombe  Agaciro Cup 2019, itsinze Rayon Sports

Ubwanditsi 16 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare
HIRYA NO HINO

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Ubwanditsi 16 May 2019
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho
Mu Rwanda

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali
Amakuru

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Ubwanditsi 29 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru