• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Ubwanditsi 15 Apr 2018 IMIKINO

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ikipe ye izabasha gusezerera ikipe ya Costa Do Sol bakagera mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, “CAF Confederations Cup.”

Ibi umubiligi Ivan Minnaert akaba yabitangarije abanyamakuru i Kigali mbere yo guhaguruka yerekeza i Maputo, mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru.

” Ni umukino w’ingenzi cyane ku ikipe yacu, kuko ni amahirwe akomeye twaba tubonye yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cp, ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru. Muri Mozambique ntabwo ngiye gukina umukino wo kurinda izamu cyangwa se ngo umukino wo gusatira, tugiye muri Mozambique gukina umukino wacu usanzwe, ikipe ya Rayon Sports ikina.”

Rayon Sports igiye Maputo ifite impamba y’ibitego 3 yatsindiye i Kigali mu minsi hafi 10 ishize. Costa Do Sol bazahura ikaba isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego birenze 3 igakomeza, bitaba ibyo Rayon Sports ikazahita yinjira mu matsinda ku nshuro ya mbere.

” Twabonye umwanya uhagije wo kwitegura uyu mukino wa Costa Do Sol, tugira n’ibyo twitegura by’umwihariko kuri uyu mukino. Ni umukino utoroshye birumvikana kuko n’iriya kipe izaza ikina ishaka uko yatsinda ngo ikomeze, ariko ntabwo bizayorohera na gato.” Minnaert umutoza wa Rayon Sports”.

Iyi kipe irahaguruka i Kigali kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko izagera i Maputo kuri uyu wa mbere ku i saa 13H45 ku isaha ya Maputo ari nayo saha ya hano i Kigali.

Minnaert akaba avuga ko yizeye abakinnyi bose atwaye, dore ko yahisemo kujyana abakinnyi 19 aho kujyana 18 nk’uko byari bisanzwe, ubundi akazatoranyamo 18 azakoresha ku mukino nyuma.

” Abakinnyi bose bameze neza nta kibazo, cyereka abasore 2 batemerewe gukina uyu mukino, Kwizera Pierrot na Caleb Bimenyimana bafite amakarita y’umutuku abandi bakinnyi barahari bose.”

Umutoza avuga ko nta kibazo gikomeye cyo gusimbuza Kwizera Pierrot afite, kuko n’abandi bakinnyi afite bose abizeye.

” Ni umukinnyi mwiza hagati mu kibuga ariko ntabwo ahari, nta kundi byagenda. Abandi bakinnyi ni beza ikipe ifite hagati mu kibuga kandi nizeye ko bazitwara neza nta kabuza.” Abanyarwanda ndabizeza ko tuzagaruka tubazaniye inkuru nziza muri iki cyumweru gitaha.”

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Itangishaka Bernard bakunda kwita King, akaba yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bakoze ibishoboka byose ikipe ikaba igiye ifite morali iri hejuru, ku buryo yumva aya mahirwe babonye batazayapfusha ubusa.

” Nabaye umukinnyi wa Rayon Sports nanayibereye umuyobozi igihe kirekire. Mfite icyizere ko tuzajya mu matsinda, tukandika aya meteka ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.” Itangishaka King Bernard, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.” Ndebye uko abakinnyi bameze ndababonamo icyizere gihagije kandi natwe twakoze ibishoboka byose, abanyarwanda bari inaha ndabizea ko tutazabatenguha.”

Igihugu cya Mozambique ni kimwe mu bihugu birimo abanyarwanda benshi hanze y’u Rwanda. Aba bakaba biteguye bihagije gushyigikira ikipe ya Rayon Sports aho baguze ibikoresho bitandukanye hari n’ibivuye mu Rwanda, bakaba bazaza gufana iyi kipe ari benshi.

Rayon Sports iramutse ibashije kujya mu matsinda yaba ibaye ikipe ya mbere ikomoka mu rw’imisozi 1000 igiye mu matsinda y’imikino nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatatu kuri Zimpeto Stadium ku i saa 19H00 za ni joro i Maputo, ari nayo saha yo mu Rwanda.

JPEG - 918.7 kb
Shassir ashobora kuzagaragara mu mukino wa Costa Do Sol wo kwishyura nyuma yo kudakina umukino ubanza (Foto Ntare Julius)
JPEG - 456.5 kb
Sief ashobora kuzatangira mu kibuga asimbura Pierrot (Foto Ntare Julius)
JPEG - 1.1 Mb
Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports muri iyi minsi (Foto Ntare Julius)

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyanye muri Mozambique:

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:

Abazamu:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (C)
  • Ndayisenga Kassim

Ba myugariro :

  • Faustin Usengimana
  • Mutsinzi Ange
  • Mugabo Gabriel
  • Nyandwi Saddam
  • Eric Rutanga
  • Irambona Eric
  • Manzi Thierry

Abakina hagati :

  • Kevin Muhire
  • Niyonzima Olivier Sefu
  • Yannick Mukunzi
  • Mugisha Francois
  • Djabel Manishimwe
  • Yassin Mugume

Ba rutahizamu:

  • Shassir Nahimana
  • Shaban Hussein Tchabalala
  • Ismaila Diarra
  • Christ Mbondi

2018-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Ubwanditsi 05 Jun 2023
APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Ubwanditsi 18 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018
Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura
Mu Mahanga

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Ubwanditsi 29 Nov 2016
Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23
Amakuru

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru