• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 29 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe mbere y’uko igihe bahawe kirangira mu rwego rwo kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije n’ibihano ku waba atabyubahirije.

Mu kiganiro yatanze, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, yagize ati:”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije igihe cyagenwe, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015.”

Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, ivuga kandi ko hatanzwe igihe cy’umwaka kuva aho bitangarijwe; ibi bikaba bivuga ko igihe kizarangira kuri 26 Gashyantare 2016.

SP Ndushabandi yagize ati: Nyuma y’inama zabaye hagati y’abikorezi n’inzego nka Minisiteri z’Umutekano n’iy’Ibikorwa remezo harimo n’iyabaye mu Gushyingo 2015 , abikorezi ubwabo nibo bishyiriyeho itariki ya 15 Ukuboza 2015 ku modoka zose zikorera hanze ya Kigali, na 15 Mutarama 2016 ku zikorera muri Kigali ko zose zizaba zifite utu twuma.”

Yavuze ko iki gihe cyari cyagenwe, kitagombaga kubangamira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Aha arahamagarira abikorezi batarashyira mu bikorwa aya mabwiriza ko bagomba kubikora mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, kuko utabyubahirije abihanirwa aho yagize ati:”Aya mabwiriza yashyiriweho gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko, hatanzwe igihe gihagije cyo kuyashyira mu bikorwa , niyo mpamvu tutazihanganira abatarabyubahirije kuko dushinzwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

SP Ndushabandi yanatangaje ko hashyizweho itsinda rizagenzura ko abikorezi bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bijyanye n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

RNP

2016-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Ubwanditsi 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya
ITOHOZA

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2016
AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru