• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 29 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe mbere y’uko igihe bahawe kirangira mu rwego rwo kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije n’ibihano ku waba atabyubahirije.

Mu kiganiro yatanze, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, yagize ati:”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije igihe cyagenwe, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015.”

Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, ivuga kandi ko hatanzwe igihe cy’umwaka kuva aho bitangarijwe; ibi bikaba bivuga ko igihe kizarangira kuri 26 Gashyantare 2016.

SP Ndushabandi yagize ati: Nyuma y’inama zabaye hagati y’abikorezi n’inzego nka Minisiteri z’Umutekano n’iy’Ibikorwa remezo harimo n’iyabaye mu Gushyingo 2015 , abikorezi ubwabo nibo bishyiriyeho itariki ya 15 Ukuboza 2015 ku modoka zose zikorera hanze ya Kigali, na 15 Mutarama 2016 ku zikorera muri Kigali ko zose zizaba zifite utu twuma.”

Yavuze ko iki gihe cyari cyagenwe, kitagombaga kubangamira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Aha arahamagarira abikorezi batarashyira mu bikorwa aya mabwiriza ko bagomba kubikora mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, kuko utabyubahirije abihanirwa aho yagize ati:”Aya mabwiriza yashyiriweho gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko, hatanzwe igihe gihagije cyo kuyashyira mu bikorwa , niyo mpamvu tutazihanganira abatarabyubahirije kuko dushinzwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

SP Ndushabandi yanatangaje ko hashyizweho itsinda rizagenzura ko abikorezi bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bijyanye n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

RNP

2016-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi  mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatabazi na Bamporiki bagororewe
Mu Rwanda

Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva
SHOWBIZ

Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva

Ubwanditsi 11 Apr 2018
USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe
HIRYA NO HINO

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru