• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Tanzania, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Binyujijwe kuri ku rubuga rwa Twitter, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli n’umugore we mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, yatangazaga ko Perezida Kagame agiye kubonana na Perezida Magufuli, yavuze ko ari ku butumire bwa Perezida Mugufuli.

Yanatangaje ko muri uru rugendo rwa Perezida Kagame hagomba gusinywa amasezerano y’ubucuruzi.

Uretse kuba Tanzania ari igihugu cy’abaturanyi, u Rwanda runahurira na cyo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ni na cyo gihugu kiriho icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda rudakora ku nyanja.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Tanzania warahindutse nyuma ya manda ya Perezida Jakaya Kikwete, aho Abanyarwanda babagayo birukanwaga mu kivunge bagatayo imitungo.

Kuri iki kibazo ariko, mu minsi ishize Perezida Kagame yagaragaje ko Perezida Magufuli bakiganiriyeho.

Perezida Paul Kagame na Madamu we bagiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’aho na Perezida John Pombe Magufuli yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2016, akanifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.

Na mbere y’aho, Perezida Magufuli yahuriye na Perezida Kagame ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka.

-3121.jpg

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida Magufuli na Madamu ku kibuga cy’indege cya Tanzaniya (Ifoto/@VillageUrugwiro)

2016-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018
U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eric Omondi yashyize hanze amashusho abambye ku musaraba ateza impaka mu bafana bamukurikira
IMIKINO

Eric Omondi yashyize hanze amashusho abambye ku musaraba ateza impaka mu bafana bamukurikira

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi
Mu Rwanda

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !
Amakuru

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru