• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

Ubwanditsi 05 Apr 2018 POLITIKI

Nyuma y’iminsi mike Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gatoye umwanzuro wo kongerera manda Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), iki gihugu cyongeye kugaragaza ko kibona igihe kigeze ngo zitahe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu, yavuze ko bamaze kugaragaza ko bifuza Monusco yaba yamaze gutaha bitarenze 2020.

Yagize ati “Twamaze kumenyesha Akanama gashinzwe umutekano ko iyi manda tuyifata nk’iya nyuma mbere y’uko izi ngabo ziva mu gihugu cyacu burundu, nyuma y’imyaka 20 zihari.”

Aha Okitundu yunze mu byatangajwe na Perezida Joseph Kabila muri Nzeri 2016, aho yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko ingabo zawo zidakwiye gutekereza ibyo kuguma mu gihugu cye ubuziraherezo.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabyanditse, Okitundu usanzwe ari na Visi perezida wa kabiri wa RDC yanemeje ko igihugu cye kitazitabira inama y’abaterankunga igomba kubera mu Busuwisi ku wa 13 Mata, ikaba izayoborwa na Loni n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

RDC igaragaza ko Loni ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta bikabiriza ibibazo biri muri iki gihugu, aho byagishyira ku rwego rw’ibihugu birangwamo umutekano muke nka Syria, Yemen na Iraq.

Okitundu avuga ko kuba intara za Tanganyika, Sud-Kivu na Kasaï zishyirwa ku rwego rwa biriya bihugu mu mutekano muke, ari ugukabya kwangiza isura ya RDC, bayigereranya n’ahantu hahora intambara zidashira.

Ku wa 27 Werurwe 2018, nibwo Akanama gashinzwe umutekano ka Loni katoye umwanzuro wo kongera manda MONUSCO, ifite inshingano yo kurinda abasivili ndetse no guharanira ko urugendo rugana ku matora ya perezida azaba kuwa 23 Ukuboza 2018 rugenda neza.

Monusco niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hirya no hino ku isi, aho ibarizwamo abasaga ibihumbi 18 barimo abasirikare 16,215 n’abapolisi 391.

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo

Ubwanditsi 30 May 2018
Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Ubwanditsi 06 May 2018
Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Mu Mahanga

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 02 Apr 2016
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo
INKURU NYAMUKURU

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Ubwanditsi 22 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru