• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 12 Feb 2016 IMIKINO

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League), nyuma yo guhagarikwa mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga imikino ya CHAN, iyi shampiyona irongera gusubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016 hakinwa imikino y’umunsi wa 10 mu mpande z’igihugu zitandukanye.

-2067.jpg

Ubwo iyi shampiyona yasubikwaga, yari igeze ku munsi wayo wa cyenda (9) ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan Bryan McKinstry yasabaga FERWAFA ko bamuha umwanya uhagije agategura abakinnyi kugira ngo bazitabire imikino ya CHAN iri kubera mu Rwanda kuva Tariki 16 Mutarama kuzageza kuwa 7 Gashyantare 2016 n’ubwo U Rwanda rwakiriye iyi mikino, ikipe iruhagarariye yaje kuvamo igeze muri ¼ cy’irangiza, itsinzwe na DR Congo yanatwaye igikombe.

-2068.jpg

Dore uko imikino ipanze ku munsi wa 10.
Kuwa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016:

*Sunrise Fc vs Bugesera FC (Rwamagana, 15:30’)
*AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15:30’)
*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Gicumbi, 15:30’)
*Etincelles Fc vs FC Musanze (Stade Umuganda, 15:30’)
*AS Muhanga vs Rwamagana City FC (Stade Muhanga, 15:30’)

Ku cyumeru tariki 14 Gashyantare 2016:

*Mukura VS vs Amagaju (Stade Huye, 15:30’)
Kuwa gatatu tariki 17 Gashyantare 2016:
*Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15:30’)

Kuwa gatandatu tariki 20 Gashyantare 2016:

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali/Nyamirambo, 15:30’)

uyu mukino wa APR FC na Kiyovu ntuzaba kuko ikipe yagisirikare yasohokeye igihugu kimwe na Police

Kuri uyu wa gatanu, mu mukino w’ishiraniro mu ntara y’iburasirazuba, Sunrise FC izakira Bugesera FC i Rwamagana, AS Kigali kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 21, izakira FC Marines kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, Rayon Sports izazamuka mu karere ka Gicumbi guhura na Gicumbi FC, Musanze FC izaba yisobanura na mucyeba wayo Etincelles kuri sitade Umuganda mu gihe Rwamagana city izambuka umugi wa Kigali isanganira Muhanga FC bakisobanurira kuri sitade Muhanga.

Ku cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, Mukura Victory Sport izaba yakira Amagaju FC atozwa na Bekeni kuri sitade Huye.

Amakipe nka APR FC na Police FC azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, azakina umunsi wa 10 wa shampiyona hagati ya tariki ya 17 na 20 Gashyantare uyu mwaka turimo.

Tariki 17 Gashyantare 2016, ikipe ya Police FC itozwa na Cassa Mbungo Andre’, izaba yakira Espoir FC y’i Rusizi ku kibuga cya Kicukiro naho APR FC yisobanure na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Umunsi wa cyenda (9) was hampiyona wasize AS Kigali iyoboye urutonde rw’iyi shampiyona iterwa inkunda na Azam Ltd n’amanota 21.Ku mwanya wa kabiri haraza Rayon Sports n’amanota 18 inganya na APR FC iza ku mwanya wa gatatu zigatandukanwa n’ibitego zizigamye.

M.Fils

2016-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023
U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Ubwanditsi 22 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Ubwanditsi 13 Jul 2019
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije
Amakuru

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Ubwanditsi 07 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru