• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare
Aho ku ifoto uwo musaza ubanza ibumoso ni Rubwiriza Tharcisse Papa wa Kameya Andre, uhagaze ni mwarimu Gahutu Papa wa Muzima Philbert uwicaye ni Kameya Andre na Mushikiwe Anastazia[ [w'urugori uteruye umwana ], bari mu minsi mikuru ya Famille. Abo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Ubwanditsi 20 Apr 2018 Mu Rwanda

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amatariki atazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda bitewe n’ubwicanyi bwayakoreweho n’ibindi bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter, igaragaza ko iyi tariki ya 20 Mata 1994, yaranzwe n’ibi bikurikira.

Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosaliya Gicanda, yishwe n’abasirikare ba Leta yari iriho ya Habyarimana.

Mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, hishwe abapadiri, abanyeshuri b’Abatutsi, n’impunzi z’Abatutsi zari zahahungiye. Bamwe mu Bapadiri b’Abahutu bagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo. Hishwe na none Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Rugango.

Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyumba no kuri Komini Gishamvu  mu Karere ka Huye barishwe.

Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi bari bahungiye i Bukomeye muri Komini Ngoma. Abatutsi barenga 76 i Kigarama muri Ruhango barishwe bajugunywa mu misarane

Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare. Bari bahungiye mu Kiliziya maze Padiri mukuru Titiano w’Umutaliyani abafungiranamo ajya guhuruza Burugumestri ngo aze arinde umutekano wabo. Kuri uyu munsi ninaho hibukwa abishwe urwagashinyaguro barimo umuryango wa Kameya Andre wari utuye i Saga mucyahoze ari Komini Kibayi.

Amakuru yakusanyijwe avuga ko Umutaliyani yahise yigendera na n’ubu ntaragaruka. Interahamwe n’abasilikare bahageze baciye imiryango ya Kiliziya bakoresheje imbunda na grenade, bazana lisansi baratwika. Mu batutsi barenga 26,700 bari mu Kiliziya harokotsemo 5 gusa.

Itariki ya 20 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, katoye Umwanzuro 920, wo kugabanya abasirikare ba UNAMIR, bakava ku 2500 bagasigara ari 270.

2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017

Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021
“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi
INKURU NYAMUKURU

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera
Mu Rwanda

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru