• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Ubwanditsi 17 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye abagabo batatu kuri Sitasiyo ya Kayonza nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri.

Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, ho mu karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeri.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Bazishyiriye umwe mu baguzi b’inka utuye mu murenge wa Gahini. Yagize amakenga y’uko bashobora kuba bazibye, maze amenyesha Polisi imuri hafi izo mpungenge, hanyuma bamaze gufatwa bemera ko bazibye.”

IP Kayigi agira ati:”Gushaka gukira biciye mu nzira zinyuranije n’amategeko biri mu bitera bamwe kwiba. Abantu bakwiriye kureka gutega amaramuko n’imibereho ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko, ahubwo bagashaka ibyo bakora bibateza imbere byemewe.”

Yavuze ko izo nka zashyikirijwe nyirazo washimye abagize uruhare mu ifatwa ryazo, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bagize uruhare muri ubwo bujura.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ni bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha. Bituma kandi hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yafashe ingamba zo kurushaho kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko na none yibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibyaha rukenewe.

-4084.jpg

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 03 Aug 2020
Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.
Mu Rwanda

Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Ubwanditsi 15 May 2017
Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo
Amakuru

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Ubwanditsi 28 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru