• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Ubwanditsi 05 Feb 2018 IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun, bimuhesha itike yo gukina Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018.

Uyu Munyarwanda w’imyaka 22 ukomeje kwandika amateka muri Afurika, yasoje ari uwa Kane mu gace ka nyuma kabaye kuri iki Cyumweru kavaga ahitwa Akono gasoreza mu Murwa Mukuru Yaoundé ku ntera ya kilometero 80.5 kegukanwa n’Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, wakoresheje 1:50’44’’.

Areruya yambaye umwambaro w’umuhondo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwitwara neza mu gace ka Gatatu k’iri rushanwa yakoreshejemo imbaraga nyinshi we na Mugisha Samuel akagaharira uyu mugenzi we kuko bagereye rimwe ku murongo maze akamusunika kugira ngo agende atsinde.

Aba basore bombi basanzwe banakinana mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, bakoresheje amasaha 2:28:40, basiga uwaje abakurikiye Beza Million wo muri Ethiopia iminota 2:37” naho ku rutonde rusange Areruya afata umwanya wa mbere arusha Visser Louis amasegonda 40 akarusha Mebrahtom Natnael wa gatatu iminota 2:16.

Kuba yari yizigamye ibihe bihagije kandi afite umukinnyi umwe agomba gucunga cyane mu gace ka nyuma, byamufashije cyane bituma akina nta gihunga nubwo mu muhanda ikipe y’u Rwanda yagiye ihangana bikomeye n’ibitero by’Abanya-Afurika y’Epfo, Côte d’Ivoire na Eritrea bashakaga gucomoka.

Iri ribaye isiganwa rya gatatu rikomeye muri Afurika Areruya yegukanye mu gihe kitarenze amezi atatu, harimo Tour du Rwanda yatwaye mu Ugushyingo 2017 na La Tropicale Amissa Bongo yegukanye muri Mutarama 2018.

Areruya na bagenzi be barimo Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul, Ruberwa Jean na Hakiruwizeye Samuel banahesheje u Rwanda kuba igihugu cya mbere mu 13 byari byakinnye iri siganwa, Maroc iba iya kabiri naho Eritrea iba iya gatatu mu gihe Cameroun yaryakiriye ari iya karindwi.

Areruya Joseph yanditse amateka yo kwegukana Tour de l’Espoir ikinwe bwa mbere muri Afurika

Mu bakinnnyi 15 ba mbere, u Rwanda rufitemo bane rukaba ari nacyo gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika

Mu gace ka nyuma, Areruya yabaye uwa 4, Munyaneza Didier uwa 7, Hakiruwizeye Samuel uwa 9, Ukiniwabo René Jean Paul uwa 11, Mugisha Samuel uwa 21 naho Ruberwa Jean Damascène aba uwa 36

Amafoto ya Areruya na Mugisha ubwo bitwaraga neza ku munsi ubanziriza uwa nyuma

Ubwo Areruya yambikwaga umwenda w’umuhondo kuri uyu wa Gatandatu

Yahise abona amahirwe yo kuzitabira Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018

Yari yagereye ku murongo rimwe na Mugisha Samuel aramuharira yegukana aka gace

Abasore bari bahagarariye Team Rwanda berekanye ubuhanga mu kunyonga igare


2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Ubwanditsi 07 May 2023
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?
ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika
UBUKUNGU

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru