• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 nibwo rutahizamu Byiringiro Lague uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suwede yasinyiye Police FC.

Ugusinya kwa Lague muri Police FC byaje bitunguranye kuko uyu mukinnyi yari yageze mu Rwanda ategewe indege n’ikipe ya Rayon Sports.

Gikundiro ikaba yari yamuzanye ngo bumvikane ku birebana no kuba yakinira iyi kipe y’ubururu n’umweru ariko ntabyegenda neza.

Kuri uyu wa mbere, ahagana ku isaha ya Saa Saba nibwo yari ageze i Kigali aho yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ari kumwe n’ushinzwe imishinga muri Rayon Sports, Mushimire.

Ahagana saa Munani nibwo hatangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi ariko birangira batumvikanye kuko ngo hari impande zitumvaga neza ibyo kuza muri Rayon Sports kwa Lague.

Ibi nibyo byahise bituma uyu mukinnyi atangira ibiganiro na Police FC, ahagana Saa Moya z’ijoro ninwo uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro birangira ahagana Saa Ine zijoro yemeye gusinya.

Kwinjira muri Police FC byemejwe n’iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Byiringiro Lague akaba yasinyiye ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azatangirana imyitozo na Police FC tariki ya 13 Mutarama 2025 bitegura igice cyo kwishyura cya Rwanda Premier League.

Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Police FC iri ku mwanya wa Kane n’amanota 23 mu mikino 15 yakinnye

2025-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Ubwanditsi 26 Feb 2021
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’
Mu Mahanga

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.
Amakuru

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Ubwanditsi 07 Oct 2024
Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015
Mu Mahanga

Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Ubwanditsi 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru