• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2019 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwashyikirije Uganda ibimenyetso by’uko hari abagamije guhungabanya umutekano warwo barimo gukorera muri icyo gihugu, harimo n’ibimenyetso bigaragara mu buhamya bwa LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda rukomeje kuganira na Uganda ku mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikorera muri icyo gihugu kandi kigahagarikira ibyo bikorwa.

Ni imitwe Dr Sezibera yagaragaje ko yagize uruhare mu bikorwa birimo ibitero bya grenade muri Kigali, mu majyaruguru, mu majyepfo y’igihugu n’ahandi, ariko ngo abayoboye iyo mitwe bidegembya muri Uganda bafashijwe na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu.

Yakomeje ati “Icyo ni ikibazo twagaragaje, iyo mitwe irimo RNC ya Kayumba, FDLR; bamwe mu bayobozi ba FDLR bakoze Jenoside muri iki gihugu, bamwe muri bo bafatiwe muri RDC bavuye muri Uganda, binyuze mu mibanire myiza bashyikirizwa u Rwanda, bavuye imuzi ibyo bikorwa kandi twamenyesheje Uganda ayo makuru dusaba ko ibyo bintu bihagarara.”

Yavuze ko hari abayobozi benshi ba FDLR bamaze gufatwa, barimo abasaga 800 bakiriwe umwaka ushize ubu bari i Mutobo.

Dr Sezibera yakomeje ati “Abandi babiri nabo baherutse kuza umwe wari ushinzwe ubutasi undi akora ibindi, barafashwe, bazanywe mu Rwanda, bameze neza, baratanga amakuru menshi. Icy’ingenzi ni uko batashye bari iwabo, ibindi leta izagenda ibibagezaho mu gihe bibaye ngombwa. Ariko bari mu Rwanda barimo baratanga amakuru meza akenewe.”

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye neza ubufatanye bwa FDLR na RNC bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze ku butaka bwa Congo.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri RDC, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress ya Kayumba Nyamwasa.”

Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.

Gusa Monusco yatereye agati mu ryinyo, ivuga ko uwo mutwe werekezaga muri Kivu y’Amajyepfo uvanze n’impunzi z’abasivili barimo abana n’abagore.

2019-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon,  uri mu ruzinduko mu Rwanda

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga
SHOWBIZ

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo
Mu Mahanga

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Ubwanditsi 26 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru