• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Mwiseneza Josiane yanikiye bagenzi be bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 nyuma y’ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’abatoye bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa.

Itora ryatangiye ku mugoroba wo ku wa 19 Mutarama, biteganyijwe ko risozwa ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2019, saa 18:30.

Abategura Miss Rwanda babinyujije ku rukuta rwa Twitter banditse ko Mwiseneza Josiane ariwe uyoboye abandi bakobwa bahatanye.

Mwiseneza uhagarariye Intara y’Uburengerazuba afite amajwi 5 283, akurikiwe na Bayera Nisha Keza ufite 1983 na Mutoni Olive ugeze kuri 1377.

Uwihirwe Yasipi Casimir ari ku mwanya wa 20 n’amajwi 17, Higiro Joally wa 19 afite 18 mu gihe Murebwayire Irene ari ku wa 18 n’amajwi 29.

Kuri uyu mugoroba nibwo biteganyijwe ko umukobwa wa mbere asezererwa mu irushanwa, bijyanye n’amabwiriza mashya arigenga yashyizweho.

Aba bakobwa bamaze icyumweru mu mwiherero kuri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera, aho bigishwa ibijyanye n’umuco Nyarwanda nk’imbyino, intambuko ikwiye kubaranga n’ibindi.

Uyu muhango uranyuzwa imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda kuva saa 19:30.

Mu bakobwa 20 bahatanye, umwiherero uragumamo 13 batoranywa n’abagize akanama nkemurampaka, batanu bafite amajwi menshi n’umwe watowe na bagenzi be.

Abakobwa 15 ni bo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uzegukana ikamba, azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo

Mwiseneza Josiane No. 30

Mwiseneza uhagarariye Intara y’Uburengerazuba ayoboye bagenzi be bahataniye ikamba

Mwiseneza Josiane ari ku isonga mu bakobwa bafite amajwi menshi mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019

Abakobwa 20 nibo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uwa mbere arasezererwa kuri iki Cyumweru

 

2019-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021
RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 02 May 2018
Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Nov 2017
RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

Ubwanditsi 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia  & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi
Amakuru

Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Ubwanditsi 02 Nov 2022
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018
[AMAFOTO]: Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi
Mu Mahanga

[AMAFOTO]: Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi

Ubwanditsi 29 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru