• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Mwiseneza Josiane yanikiye bagenzi be bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 nyuma y’ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’abatoye bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa.

Itora ryatangiye ku mugoroba wo ku wa 19 Mutarama, biteganyijwe ko risozwa ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2019, saa 18:30.

Abategura Miss Rwanda babinyujije ku rukuta rwa Twitter banditse ko Mwiseneza Josiane ariwe uyoboye abandi bakobwa bahatanye.

Mwiseneza uhagarariye Intara y’Uburengerazuba afite amajwi 5 283, akurikiwe na Bayera Nisha Keza ufite 1983 na Mutoni Olive ugeze kuri 1377.

Uwihirwe Yasipi Casimir ari ku mwanya wa 20 n’amajwi 17, Higiro Joally wa 19 afite 18 mu gihe Murebwayire Irene ari ku wa 18 n’amajwi 29.

Kuri uyu mugoroba nibwo biteganyijwe ko umukobwa wa mbere asezererwa mu irushanwa, bijyanye n’amabwiriza mashya arigenga yashyizweho.

Aba bakobwa bamaze icyumweru mu mwiherero kuri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera, aho bigishwa ibijyanye n’umuco Nyarwanda nk’imbyino, intambuko ikwiye kubaranga n’ibindi.

Uyu muhango uranyuzwa imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda kuva saa 19:30.

Mu bakobwa 20 bahatanye, umwiherero uragumamo 13 batoranywa n’abagize akanama nkemurampaka, batanu bafite amajwi menshi n’umwe watowe na bagenzi be.

Abakobwa 15 ni bo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uzegukana ikamba, azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo

Mwiseneza Josiane No. 30

Mwiseneza uhagarariye Intara y’Uburengerazuba ayoboye bagenzi be bahataniye ikamba

Mwiseneza Josiane ari ku isonga mu bakobwa bafite amajwi menshi mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019

Abakobwa 20 nibo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uwa mbere arasezererwa kuri iki Cyumweru

2019-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Urutonde rw’ Abagore Muri Afurika Bafite Amafaranga Menshi Kurusha Abandi

Dore Urutonde rw’ Abagore Muri Afurika Bafite Amafaranga Menshi Kurusha Abandi

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Mugore  dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza

Mugore dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 
Amakuru

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse
HIRYA NO HINO

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Ubwanditsi 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru