• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yatangaje ko ashima umuhate w’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Ni mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo, ubwo agiye gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yari yagiriye mu Rwanda.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yashimye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigaruka ku muhate w’impande zombi mu kwagura no guteza imbere amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi urimo gukura, kandi biri mu nzira yihuse igana ku bufatanye bwiza n’inyungu zihuriweho.”

Yakomeje ashima umuhate w’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere ruherereyemo.

Ati” Ndashimira imbaraga za Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere, igihugu cye giherereyemo.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yifashishije urubuga rwe rwa X, nawe yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, kubw’ibiganiro byiza bagiranye muri iki gihe cy’uruzinduko yarimo mu Rwanda.

Yagaragaje ko u Rwanda rushimira cyane ubufatanye rufitanye na Qatar, ndetse n’umubano mwiza ukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Twiteguye kubakira ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko no guteza imbere ibyo duhuriyeho hagamijwe inyungu z’ibihugu n’abaturage babyo.”

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye ziterambere zirimo ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, urwego rw’umutekano n’izindi nzego zitandukanye.

Birenze ibi kandi, Qatar iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe biri mu Karere k’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, binyuze mu biganiro by’amahoro n’ubuhuza.

Biteganyijwe ko ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani araba avuye mu Rwanda ari bukomereze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ari bugirane ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

Uruzinduko rwakomereje mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agabira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Inyambo mu rwuri rwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ari ikimenyetso gishingiye ku muco w’u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane, n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bombi bagirana ibiganiro ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bombi bari baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.

2025-11-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Ubwanditsi 29 Jul 2021
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ubwanditsi 28 Apr 2020
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Ubwanditsi 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri  nyuma yo kunganya na Rayon Sports
Mu Rwanda

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Ubwanditsi 29 May 2017
Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe
Mu Mahanga

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Ubwanditsi 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru