• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Ubwanditsi 29 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kwezi kwa cyenda 2019, nibwo ingabire Victoire yanditse ayobya uburari ko asezeye muri FDU-Inkingi yari abereye umuyobozi, avugako ashinze irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi.

Nyamara abarebera ibintu hafi ntibahwemye kuvuga ko ari urwiyerurutso kugirango adakurikiranwa n’ubutabera kubera, ibitero byo mu Kinigi byakozwe na P5 kandi ishyaka rye riri mubuyobozi bwayo, bikica abantu bagera kuri 14 abandi benshi bagakomereka mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Nubwo byitwa ko yavuye muri FDU-Inkingi, abayobozi n’abayoboke baryo ntibahwemye kwifatanya nawe mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya Leta y’u Rwanda yatowe ku mugaragaro n’abaturage ndetse no gukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda.

Dore nkubu ku itariki ya mbere Kanama 2021, abanyamuryango ba FDU-Inkingi bazateranira I Buruseli mugikorwa cyo gukusanya amafaranga agamije gutera inkunga ibikorwa bya politike bya Ingabire mu Rwanda. Muri iki gikorwa kizayoborwa na Niwenshuti Ladislas, umukada ukomeye wa FDU-Inkingi, hazaba harimo na Marcel Sebatware, umwicanyi ruharwa wacitse ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu Bugarama.

Mu bandi bazitabira m’uburyo bw’iyakure harimo abacurabwenge ba FDU-Inkingi Charles Ndereyehe, umujenosideri ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside ndetse na Justin Bahunga, ubu wamusimbuye ku buyobozi bw’iryo shyaka, aba bombi bakaba ari inshuti z’akadosoka za Ingabire cyane ko aribo bamwandikira inyandiko zose akeneye mundimi z’amahanga.

Iri ngirwa shyaka rigendera ku mahame ya PARMEHUTU na Hutu Pawa, Ingabire yarishinze anariyobora guhera muri 2006, rikaba rigizwe ahanini n’abanyapolitiki bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, utibagiwe na Nyina wa Ingabire witwa Dusabe Theresa bitaga “Doctor of death” warimbuye abatutsi mu cyahoze ari Komini Butamwa ubu ni mu Karere ka Nyarugenge
Umuntu yakwibaza impamvu ishyaka Ingabire atakibarizwamo, akaba yarashinze irindi, ryakomeza gukusanya imisanzu y’abanyamuryango ngo batere inkunga ishyaka rindi yashinze twakwita mukeba.

Umwe mu bayobozi ba DALFA umurinzi utashatse ko amazina ye atanganzwa, yaduhaye amakuru avuga ko akenshi ibyo baganirira mu manama yabo baba bari kumwe n’abayobozi ba FDU-Inkingi ndetse ko Umuyobozi wabo Ingabire yababwiye ko ubundi DALFA na FDU ari ishyaka rimwe kandi ko ariwe uriyoboye, ko rero bakwiye kubahana kuko ari bamwe.

Gusa umuntu yakwibaza impamvu leta y’Ububirigi ikomeje kugenda biguru ntege muguta muri yombi abajenosideri nka Sebatware bakomeje kongera gukora ibindi byaha aho bakusanya amafaranga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2021-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera  imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

Ubwanditsi 29 Oct 2025
Perezida Kagame  yageze muri Angola  aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora  iki gihugu

Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Ubwanditsi 19 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis
Amakuru

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Ubwanditsi 23 Jun 2023
Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome
Amakuru

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru