• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Ubwanditsi 29 May 2017 Mu Rwanda

Mu mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, kuri iki Cyumweru, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1,APR FC inanirwa gukura Police FC ku mwanya wa kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye APR FC isatira izamu rya Rayon Sports ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 28 Issa Bigirimana ayitsindira igitego cyanarangije igice cya mbere ari igitego 1-0.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yakangutse, itangira gusatira izamu rya APR FC ariko inanirwa kubona igitego kuko imipira ikomeye yagombaga kuvamo ibitego yakurwagamo n’umuzamu Kimenyi Yves wari wabereye ibamba ba rutahizamu.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tidiane Kone. Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko umuzamu wa APR FC akomeza kuyigora akuramo imipira yabaga yabazwemo igitego.

Uyu mukino warangiye nta kipe ibashije kubona intsinzi, byatumye APR FC yari ikeneye kwisubiza umwanya wa kabiri yambuwe na Police FC itabigezeho kuko ikiyirusha inota rimwe; Police FC ifite amanota 58, APR FC ni iya gatatu na 57, mu gihe Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona yujuje amanota 70.

2017-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana

Perezida Kagame akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC
Amakuru

Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC

Ubwanditsi 14 Nov 2023
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye
POLITIKI

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru