• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gambia : Iperereza ryahishuye ibyo Yahya Jammeh akekwaho kwiba igihugu.

Gambia : Iperereza ryahishuye ibyo Yahya Jammeh akekwaho kwiba igihugu.

Ubwanditsi 06 Jun 2017 Mu Rwanda

Iperereza ry’ibanze urwego rw’ubutabera muri Gambia rwakoze ku mitungo uwayoboraga iki gihugu, Jahya Jammeh, bikekwa ko yibye, ryerekanye ko yahunze amaze gusahura umutungo wa konti 88, uw’ibigo 14 na miliyoni 50 z’amadolari yakuye muri Banki Nkuru y’igihugu.

Jammeh wahungiye muri Guinée équatoriale nyuma yo gutsindwa amatora yo mu Ukuboza 2016, aba ahitwa i Sipopo hagendwa mu minota 25 uvuye mu mujyi wa Malabo, mu nyubako zagenewe kwakira abakuru b’ibihugu bitabiriye inama zitandukanye muri iki gihugu.

Nkuko Jeune Afrique yabyanditse, kuva yagera muri Guinée équatoriale, Yahya Jammeh, ntacyo aratangaza ku bivugwa ko yaba yarabwiye abayobozi b’iki gihugu ko ashaka gukora ubuhinzi.

Mbere byari byatangajwe ko yibye miliyoni 11 z’amadolari, ariko ejo ku wa Mbere Minisitiri Tambadou yavuze ko ari miliyoni 50 z’amadolari yabikuje hagati ya 2006 na 2016 mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa Minisitiri w’Ubutabera muri Gambia, Abubacarr Tambadou, aherutse gusaba urukiko gutegeka ko imitungo ya Jammeh yasigaye muri Gambia ifatirwa, nubwo hari amakuru ko imodoka zihenze n’indi mitungo ye ubwo yahungaga yabipakiye mu ndege y’imizigo y’ikigo cyo muri Tchad akabitwara.

Jammeh yavuye mu gihugu ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017, nyuma y’igihe yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Yabanje kwemera ibyavuye mu matora kuwa 1 Ukuboza, aza kwisubiraho avuga ko amatora atabaye mu mucyo, asaba ko aseswa.

-6818.jpg

Ni icyemezo cyamaganwe n’Imiryango Mpuzamahanga ndetse Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, Ecowas ukoranya ingabo zo kumuvanaho, ahita yemera kugenda agana muri Guinée équatoriale.

Norbert Nyuzahayo

2017-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Ubwanditsi 30 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe  gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 17 May 2016
RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen  Jack Nziza
Mu Rwanda

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

Ubwanditsi 12 May 2017
Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 
Amakuru

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru