• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Ubwanditsi 05 Mar 2018 ITOHOZA

Ntamuhanga Cassien wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo yatangaje ko nyuma yo gutoroka gereza ya Nyanza mu mezi ane ashize, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze,  ariko itohoza rya Rushyashya ryemeza ko yageze muri Afrika y’Epfo, abifashijwemo na CMI [ Urwego rw’Ubutasi bwa gisilikare muri Uganda ]  kubufatanye  n’ishyirahamwe ryitwa Human Rights Network For Journalists rifite ikicaro I Kampala muri Uganda.  Iri shyirahamwe ryatangijwe muri  Uganda na Human Rights Watch (HRW) isanzwe ishinja u Rwanda ibinyoma, igashishikariza n’abanyamakuru guhunga u Rwanda no kurisiga icyasha, bamwe mu banyamakuru bari mu Rwanda n’ abandi bahunze igihugu nibo ikoresha kubona Raporo z’ibinyoma irega u Rwanda.

Human Rights Network For Journalists  isanzwe ifasha abanyamakuru bahunze u Rwanda bagahungira Kampala   kubona ubuhungiro  mu bindi bihugu nkuko byagenze kuri Gasasira J.Bosco , Kabonero , Gasana n’abandi banyamakuru bose baciye Kampala bagafashwa kubona ubuhungiro nyuma yo kubakodeshereza  amazu  kubashakira umutekano muri CMI n’ibindi…

Cassien Ntamuhanga amaze gutoroka gereza mu Rwanda yahise yerekeza muri Uganda aciye  Cyanika , abifashijwemo na CMI  bamujyana muri Ambadase ya afrika y’efo. Yabanje kujya muri Ambasade nyinshi afite n’inyandiko za CMI, zemeza ko ubuzima bwe buri mukaga , CMI  yamujyanye muri Ambasade ya Beligium  iyo ambasade nayo  iremeza ko afite ikibazo ashobora kwicwa.

Ariko bo bavuga ko batamujyana mu Bubiligi, ariko bandika urwandiko basaba ambasade iyo ariyo yose yashobora kumufasha baruha Human Rights Network For Journalists  kugirango ishakishe Ambasade yamukura muri Uganda , barugejeje muri Ambasade y’Afrika yepfo yemera kumujyana  nyuma y’ibiganiro  no kubaza  leta y’ afrika y’epfo, baremera niho bamujyanye.

Uyu mugabo yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”

Kuri uyu wa Gatatu uyu mugabo yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.

Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”

Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace nayo iri mugihano cyo gufungwa amezi 3 yahawe na RURA yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Ntamuhanga yakomeje agira ati “Igihugu ndimo natse ubuhungiro nk’abandi bose, barabumpaye bampereza ibyangombwa n’abandi bantu b’impunzi baba bafite abo aribo bose.”

Nyuma yo gutoroka Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwahise rutangaza ko ari gushakishwa.

Mu bo batorokanye harimo Sibomana Kirenge wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi na Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma akaza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.

2018-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho  kwica  Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Ubwanditsi 18 Aug 2019
Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2017
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga
Amakuru

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi
POLITIKI

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Urutonde rw’imigi 10 yoroshye n’10 igoye kuyibamo ku isi muri uyu mwaka wa 2018
HIRYA NO HINO

Urutonde rw’imigi 10 yoroshye n’10 igoye kuyibamo ku isi muri uyu mwaka wa 2018

Ubwanditsi 15 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru