• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana

Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana

Ubwanditsi 13 May 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu kagari ka Tabagwe, mu murenge wa Nyagatare, ho mu karere ka Nyagatare, bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana.

Ibi babikanguriwe ku itariki 10 Gicurasi mu kiganiro bagiranye na Chief Inspector of Police (CIP) Ebert Rutaro na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, bakaba bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Ubu butumwa babuhereye abo baturage mu gikorwa cyo kubegereza serivisi hakoreshejwe imodoka irimo ibiro bikorwamo n’abapolisi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Ababikoramo iyo bamaze kwakira ibibazo by’abaturage, babasobanurira ko iby’inshinjabyaha bizakurikiranwa na Polisi y’u Rwanda; naho iby’imbonezamubano bizagezwa ku zindi nzego zishinzwe kubikurikirana.

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, CIP Rutaro yabwiye abo baturage ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko, aho bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu.

Yakomeje ababwira ko iyo babagejeje iyo babajyana babaka ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.

CIP Rutaro yabwiye urubyiruko rwari aho ati:”Nta gihe mukwiye guha umuntu nk’uwo kuko nta cyiza kiba kimugenza, ahubwo nihagira ubizeza ibyo bitangaza, muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

IP Umulisa yabasobanuriye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo ibikorwa hagati y’abashakanye nko guhoza undi ku nkeke, kumutoteza, no kumubuza uburenganzira ku mutungo.

Yababwiye ati:”Nubwo hakorwa byinshi mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana; haracyari abantu bakibikora. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa bayo mu kubirwanya.”

Yasobanuriye abo baturage ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye, kubakubita ,kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

IP Umulisa yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, n’ibindi bitera ababinyoye gukora bene biriya byaha, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nomero ya terefone 3512, iryakorewe abana ku 116, cyangwa bakayatanga kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye.

RNP

2016-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Ubwanditsi 31 Jul 2016
FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Ubwanditsi 23 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi
Mu Rwanda

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Mpayimana Philippe yashinze ishyaka
ITOHOZA

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Ubwanditsi 05 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru