• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Ubwanditsi 13 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Nubwo igishuko cyo kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kimaze kugusha benshi, Pasiteri Rick Warren aributsa ababaswe na cyo ko hakiri amahirwe yo kwihana bigakunda kuko Imana ntihinduka kandi ihora yiteguye kubabarira umunyabyaha wese.

Ubusambanyi mu rubyiruko no gucana inyuma hagati y’abashyingiranwe bikomeje kuba ikibazo cyugarije isi ndetse abantu bamaze kubifata nk’ibintu bisanzwe, nyamara Pasiteri Warren aributsa abakora ibyo bose ko ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kandi ko kizanahora ari icyaha kugeza isi irangiye.

Nanone ariko, ngo ntabwo umusambanyi akwiye kumva ko ibye byarangiye maze ngo ahitemo kuba imbata y’ubusambanyi by’iteka ryose. Oya! Rick Warren arabibutsa ko hakiri amahirwe kwihana no kwezwa bagahinduka abaziranenge.

Inzira zatuma umusambanyi acika ku busambanyi bwamubase

Pasiteri Warren avuga ko kwihana ari yo ntambwe ya mbere umusambanyi akwiye gutera abuvamo. Kwihana ubusambanyi ngo ni uguhindura ibitekerezo wari ufite mbere yo kwiroha mu gishuko cy’ubusambanyi. Imyumvire wari ufite ujya gusambana ikwiye kubanza guhinduka. Niba wumvaga ari byiza ukwiye kubanza kubyanga urunuka.

Nyuma yo kwihana no gusaba imbabazi, ngo intabwe ikurikiraho ni iyo kwakira imbabazi z’Imana. Pasiteri Warren aravuga ati: “Imana ihora yiteguye kukubabarira, kukweza no kuguhindura mushya, izagukura mu kimwaro, no kwicuza, ikomore ibikomere bihishe watewe no gusambana, niba rero Imana yakubabariye nawe jya wibabarira, maze wakire imbabazi zayo.”

Guhindura icyerekezo ngo ni yo ntambwe iba ikurikiyeho. Aha ngo uba usabwa guhindura imibereho yawe maze ugatangira kwitoza gukora ibyo Imana ishaka no kwanga icyaha. Ibyo ngo bijyana no gusenga cyane umuntu asaba Imana kumurindira mu bushake bwayo no kumurinda kugwa mu bishuko by’ubusambanyi.

Muri uko guhindura icyerekezo, umuntu ukiri ingaragu ngo aba agomba kwibuka ihame rivuga ko imibonano mpuzabitsina igenewe abashyingiranwe gusa kandi ko akibuka ko ibihabanye n’ibyo bizanira ubikoze ingaruka zikomeye haba ku mubiri, mu ntekerezo, no mu by’umwuka.

Kwiyegurira Imana ngo ni ngombwa cyane kuko ngo mu gihe umuntu atiyeguriye Imana by’ukuri, ntashobora kureka icyaha cy’ubusambanyi burundu kuko ari mu isi yuzuye abantu baryohewe no gukora ibyaha.

Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi ku isi yose

Warren aributa abantu ko Imana ariyo yaremye igitsina, bityo ngo ni na yo isobanukiwe neza imikorere yacyo kurusha umuntu. Bityo rero, ngo umuntu naramuka yiyeguriye Imana wese, izamufasha guhangana n’ibishuko bishingiye ku mikorere y’igitsina.

Asoza yibutsa abantu ko nibaramuka bibutse ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abahyingiranwe ari yonyine yejejwe, nta kabuza, ubusambanyi mubatarashyingiranwa n’abashyingiranwe baca inyuma abo bashyingiranwe, byose bizahita bihagarara.

Richard Duane wamamaye ku mazina ya “Rick Warren” ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Niwe  muyobozi w’Itorero ryitwa Saddleback Church, akaba ari na we warishinze. Iri torero ribarizwa muri Leta ya California rika riri mu matorero ane akomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibitabyo bya Rick Warren byahinduye ubuzima bwa benshi. Abantu benshi bamuzi ku gitabo cyitwa Ubuzima bufite intego kiri mu bitabo byagurishijwe cyane ku isi, gusa yanditse ibitabo byinshi.

Uyu mugabo, afite imyemerere irwanya ubutinganyi, akanarwanya itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.

Related image
Rick Warren arashishikariza ababaswe n’ubusambanyi gutera intabwe zo kubuvamo

2018-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017
Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu
Mu Rwanda

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Ubwanditsi 29 Jul 2020
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC
ITOHOZA

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC
Amakuru

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Ubwanditsi 01 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru