• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Ubwanditsi 17 Oct 2017 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 16 Kanama 2024 yashyizeho abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda bagize guverinoma nshya, nyuma y’iminsi itatu yongeye kugirira icyizere Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Uraranganyije amaso mu masomo abagize guverinoma bize ndetse n’imirimo bakoze, usanga higanjemo inzobere mu mategeko, inzobere mu ikoranabuhanga, mu bukungu ndetse n’abaganga babigize umwuga.

Mu mategeko, harimo abaminisitiri bane, mu buvuzi harimo bane, mu bukungu hakabamo barindwi na bane mu ikoranabuhanga. Abandi bari mu byiciro bitandukanye birimo ububanyi n’amahanga, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ubuhinzi.

Abenshi mu bagize guverinoma bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda kuva icyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse no mu mashami yayo.

Mu banyamategeko harimo Minisitiri mu biro bya Perezida, Judith Uwizeye. Mu 2006 yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu mpuzamahanga n’amategeko agenga ubucuruzi.

 

Yinjiye muri guverinoma mu 2014, ubwo yigishaga isomo ry’ubukungu mpuzamahanga n’ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, akura impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Edinburg muri Ecosse.

Dr Ugirashebuja kandi yigishije amategeko muri kaminuza zitandukanye ku Isi, aba na Perezida w’Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’imisoro yakuye muri Universite Libre de Bruxelles (ULB) n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko yakuye muri kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.

Hagati ya 2005 na 2007, Ambasaderi Nduhungirehe yigishije amategeko muri kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda. Ni akazi yabangikanyaga n’indi mirimo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Toulouse mu Bufaransa mu 2004.

Dr Bizimana kandi afite iy’icyiciro cya gatatu mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa, n’iy’icyiciro cya kabiri muri filozofi na ’sciences humaines’.

Mu bari muri guverinoma bize ubuvuzi, ku isonga hari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bw’indwara z’ibyorezo yakuye muri kaminuza ya Basel mu Busuwisi n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ivan Butera, yize ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, aba umuganga mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB no mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Dr Butera afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya UGHE ihereye i Butaro, n’impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’uturemangingo tw’umubiri w’umuntu yakuye muri kaminuza ya Liège mu Bubiligi.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr Vincent Biruta, na we ni umuganga wabigize umwuga, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga. Yize igenamigambi n’imiyoborere mu nzego z’ubuzima z’ibihugu biri mu nzira y’iterambere muri ULB mu Bubiligi.

Dr Biruta kandi afite impamyabumenyi mu buzima rusange n’imirire yakuye muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.

Undi wize ubuvuzi ni Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean-Nepo Abdallah. Yabanje ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri.

Dr Utumatwishima afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu buzima rusange yakuye muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza n’iy’ikirenga yakuye muri kaminuza ya Gothenburg muri Suède

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yize ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, aminuriza mu bijyanye n’Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Minisitiri w’Ubukungu n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ni umushoramari akaba n’inzobere mu by’amabanki, aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amabanki.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, na we afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri kaminuza ya Bonn mu Budage n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Musafiri yabaye umwarimu muri ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yigeze kuyobora iri shami.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, afite impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Ludwigshafen mu Budage.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, na we yize amasomo y’ubukungu n’iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’inganda n’iterambere mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Seoul muri Koreya y’Epfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika n’iy’icyiciro cya kaminuza mu by’imari yakuye muri kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri kaminuza ya Oklahoma Christian University muri Amerika n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bucuruzi n’imari yakuye muri kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yize ubukungu na politiki muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yize ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru rya Massachusetts muri Amerika. Afite impamyabuhemyi mu ikoranabuhanga rya mudasobwa yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali, ryaje guhinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, na we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri civil engineering n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali mu 2003.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa yakuye muri kaminuza ya Oklahoma Christian University mu 2013, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi bwa mudasobwa yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri civil engineering n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali mu 2004.

Kabera kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu micungire y’ibidukikije yakuye muri kaminuza ya Stirling mu Bwongereza n’impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere yakuye mu ishuri rikuru rya Swedish Management Institute.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu butabire yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu 2006 yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu butabire muri Kaminuza ya Wutwatersrand muri Afurika y’Epfo.

Mu 2013, Dr Valentine yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo yo kubungabunga ibidukikije (Environmental Engineering) n’impamyabumenyi y’ikoranabuhanga mu by’amazi yakuye mu Ishuri Rikuru rya UNESCO-IHE na Delft University of Technology mu Buholandi.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gucunga imishinga yakuye muri kaminuza ya Liverpool mu 2016. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mibare yakuye muri kaminuza y’u Rwanda mu 1986.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Science Engineering’ yakuye muri Oklahoma Christian University mu 2013.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, afite impamyabumenyi y’ikirenga muri siyansi mu by’uruvange rw’imyuka yakuye muri Ishuri Rikuru rya Massachussets. Yanabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibereho na siyansi mu bya gisirikare, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu gisirikare no gukemura amakimbirane, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu miyoborere yakuye mu ishuri rikuru rya Ghana n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga na dipolomasi yakuye muri kaminuza ya Mount Kenya.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibarurishamibare n’ubushakashatsi burishingiyeho yakuye muri kaminuza ya Cardiff muri Wales.

Naho Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Inès Mpambara, yabaye umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, aba n’Umuyobozi waryo. Yize itangazamakuru muri Canada.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we yabaye umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE Busogo), mbere yo guhinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Gembloux mu Bubiligi n’iy’icyiciro cya kabiri mu buhinzi yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga yakuye mu Ishuri Rikuru rya Agnes Scott muri Amerika, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu Gifaransa, n’iy’ubusemuzi yakuye muri Georgia State University muri Amerika.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu igenamigambi ry’imishinga yakuye muri Kaminuza ya Glasgow muri Ecosse mu 2008.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu igenamigambi yakuye muri Kaminuza ya Watt mu Bwongereza.

Source: Igihe

2017-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Ubwanditsi 26 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Jun 2023
‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi  Nduhungirehe
ITOHOZA

‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru