• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yongeye gusaba Abanyarwanda n’abayobozi by’umwihariko gushyira imbere inyungu z’Igihugu, aho guhora basubira mu makosa amwe kubera inyungu zabo bwite.
Yabibukije ko bataragera aho kudamarara, kuko n’ubwo u Rwanda rwavuye kure, ariko rugifite urugendo rurerure ngo rugere aho rwifuza.

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk’impano kuko idashobora kuramba

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n’icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk’impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.

Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n’ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga

Ati “Biriya bindi bibashuka ni nk’ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo ‘Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro’.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

Agaruka ku kibazo cy’umutekano, Perezida Kagame yogeye gushimangira ko uRwanda rutekanye kuko rurinzwe cyane, kandi ko bizakomeza gukorwa uko bikwiye. Umukuru w’Igihugu ati: “Igihe cyose bizasaba kurengera ubusugire n’umutekano by’u Rwanda, ntituzazuyaza kubikora, kandi ntawe tuzabisabira uruhushya”.
Perezida Kagame yongeyeho ati:”Sinsubiza ibitutsi biva mu majyepfo, mu burengerazuba..kuko ntibyica, igihe cyose ibikorwa bitarambuka imbibi z’u Rwanda. Icyakora hari igihe abakora ibyo bazabyicuza. Amaherezo amateka azabereka ko bakoze amakosa akomeye”.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda, ati:”Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye”.

2024-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Ubwanditsi 29 Jul 2021
FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet  imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

RUSHYASHYA 07 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda
ITOHOZA

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya
Amakuru

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Ubwanditsi 09 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru