• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Ubwanditsi 16 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki ya 14 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye umugore witwa Murekatete Gaudence udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

Uru rumogi rukaba rwarasanzwe mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Rushungura, akagari ka Nyirakigugu mu murenge wa Jenda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yatangaje ko bahawe amakuru n’umuturage ko uyu mugore acuruza ibiyobyabwenge, bituma Polisi ijya gusaka mu nzu ye mu rwego rw’iperereza.

Akaba yagize ati:”Ubwo mu ma saa kumi n’imwe abapolisi bageraga iwe, bamubajije niba hari urumogi acuruza arabihakana, ariko binjiye mu nzu ye babona umwobo yacukuye mu cyumba araramo barebyemo basangamo imifuka 2 yuzuye urumogi.”

Ibi kandi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa arekuwe nabwo akekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

SP Fata yakomeje agira, ati:” Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha”.

Yanagize kandi, ati:”Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka mu karere ka Nyabihu ndetse no muri aka gace biterwa n’aho gaherereye, ariko byaranagabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”

Bivugwa ko abacuruza ibiyobyabwenge muri aka gace akarere ka Nyabihu gaherereyemo baca ku mipaka itemewe no mu ishyamba rya Gishwati hanyuma bakabikwirakwiza mu gihugu hose.

RNP

2016-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Ese  abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Ubwanditsi 08 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC  intsinzi mu irushanwa nyafurika
Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama
Amakuru

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Ubwanditsi 01 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru