• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017 Mu Rwanda

Nsengimana Théophile, umuturage wo mu murenge wa Gikondo akarere ka Kicukiro, akaba na rwiyemezamirimo, aravuga imyato Umukandida w’Umuryago FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yatumye agaruka mu gihugu nyuma yo gushimutirwa i Goma yagiye kurangura.

Uyu mugabo yatanze ubuhamya bw’ukuntu yajyanwe gufungirwa i Kinshasa agakorerwa iyicarubozo imyaka ibiri umuryango we utazi ahantu yagiye ariko Paul Kagame akamugarura mu Rwanda.

Nsengimana Théophile yagize ati “Muri 2007 nagiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, mu mujyi wa Goma ngiye kurangura, ngezeyo nshimutwa n’igisirikare cya Kongo banyita umusirikare mukuru w’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko bahise bamufungira mu kigo cy’iperereza kitwa Tede, araramo umunsi umwe, bukeye ngo bamwambika imyenda ya gisirikare imwe yitwaga ‘Mukotanyi’ ibamo uturongo tumanutse, barangije bahamagara itangazamakuru rya Kongo, bati “Muze murebe Lieutenant w’u Rwanda twafashe.”

Yongeyeho ati “Iryo tangazamakuru ryaraje ariko ntiryigera rituma nisobanura uburyo nafashwe, bo ubwabo ni bo basobanuraga ibyo bashatse, bukeye bwaho banyurije indege, banjyana ntazi ahantu banjyanye bangeza i Kinshasa banyuriza imodoka ya gisirikare banjyana aho bita Etat Major Géneral ya Kongo Kinshasa, bansomera ibyaha bandega, bemeza ko ndi umusirikare mukuru mu Rwanda, bahita banjyana muri gereza nkuru ya Kongo.”

Nsengimana avuga ko haba ubuzima bubi cyane, aho urya ikiyiko kimwe cy’impungure mu minsi itatu.

Yakomeje agira ati “Umunsi umwe ngiye kumva numva barampamagaye bati hari umuntu ugushaka mu buyobozi bwa gereza, ngezeyo nahasanze umugabo, ansuhuza mu Kinyarwanda, ndikanga. Arambwira ati njyewe ndi umuntu uburanira abandi utagira umupaka, noherejwe na Perezidansi y’u Rwanda.

-7348.jpg

Umukandida Paul Kagame

Namaze kumva ayo magambo, ndaturika ndarira, ariko amarira y’ibyishimo, amarira akamye ndiyumvira mu mutima wanjye nti “Koko umubyeyi Paul Kagame ni we umpaye agaciro kangana gutya, ubwo ntangira kumubwira ubuzima bwanjye ukuntu nafashwe nshimuswe ambwira ko aje gukurikirana iby’idosiye yanjye, mubwira ko hari n’abandi banyarwanda bashimuswe. Twese twari 33 amaze kubabona yatangiye gukurikirana dosiye zacu.”
Akomeza avuga ko hashize nk’ukwezi kumwe hakaza imiryango mpuzamahanga irimo UNHCR, Droit de l’Homme na Croix Rouge. Guhera uwo munsi ngo ntibongeye gukorerwa iyicarubozo.

Nsengimana Théophile ati “Hashize nk’amezi atatu tubona wa mugabo aragarutse atubwira ko yoherejwe na Perezidansi y’u Rwanda kuduhumuriza, ko nta cyo tukibaye. Imvugo ni yo ngiro, Leta ya Kongo yarabyemeye isinya icyo bita ‘Amnestie conditionnel’ bemeza ko dufungurwa ariko mu gufungurwa tubura indege iducyura tumara hafi ukwezi ariko tubona ingabo z’umuryango w’abibumbye ziraje zivuga ko zoherejwe n’u Rwanda kuducyura. “

Navuyeyo mbwiye Abanyekongo nti “Wabyemera utabyemera Paul Kagame aruta abayobozi benshi.” Avuga ko yageze ku butaka bw’u Rwanda yumva ameze nk’urota.

Ati “Kagame wacu ni Mose bavuga muri Bibiliya, umwe warokoye ubwoko b’Abisirayeri kuko ni we wangejeje muri iki gihugu cy’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko ageze mu Rwanda yahawe ubufasha bw’ibanze akaba akomeje urugamba rwo kwiteza imbere, atangira kurangura ibiribwa Nyabugogo, akorana n’ibimina, agurizwa ibihumbi 500, ayishyura neza.

Kuri ubu Nsengimana yaguze ikibanza cya miliyoni n’igice mu mujyi wa Rubavu, butike ye yabyaye indi ya kabiri. Ayo ibimina byamuhaye ngo ayashyira kuri konti ye kandi uko aranguye yizigama Frw 50 000.

Ubu amaze kuzuza inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Gisenyi, inzu nziza y’amatafari ijyanye n’icyerekezo, afite gahunda yo kuyishyiramo amakaro meza agezweho. Ngo ni inzu ihagaze mu gaciro ka miliyoni 25 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ibi, ngo yavuguruye urutoki rwa hegitari 2 aho yeza igitoki kirenze ibilo 100, akora ubworozi. Byose abishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Ni muri urwo rwego Nsengimana Théophile ararikira Abanyagikondo ndetse n’Abanyarwanda bose kuzatora Paul Kagame bashyira igikumwe cyabo imbere y’igipfunsi kugira ngo bakomeze bibere mu Rwanda bifuza.

-7347.jpg

Nsengimana Théophile, umuturage muri Gikondo avuga ko Paul Kagame ari we wamukuye ishyanga ( Foto Mugisha B)

Source : Imvaho nshya

2017-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Ubwanditsi 23 Jun 2019
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije
UBUKERARUGENDO

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya
HIRYA NO HINO

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA
INKURU NYAMUKURU

Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubwanditsi 11 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru