• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Ubwanditsi 08 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ari mu itangazamakuru rya Uganda nay’izamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru 65 harimo n’umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba wagizwe Lt Gen. ipeti riri bugufi yabanziriza iryanyuma mungabo za Uganda.

Igitangaje ku rutonde rw’abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera n’uko umusirikare ukomeye muri Uganda witwa Brig. Kandiho uyobora CMI, umaze iminsi mu bikorwa by’itoteza n’iyica rubozo rikorerwa abanyarwanda muri Uganda, atagaragaye kuri uru rutonde kandi ari  umwizerwa wa Perezida Museveni, mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Brig. Kandiho, uyobora CMI, uzwi mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyica rubozo Abanyarwanda ntiyabigororewe.

Uru rutonde rw’abasirikare bakuru rukimara gusohoka bamwe mu banyauganda  batangiye kuvuga ko Perezida Museveni  yaba yitegura intambara itatangajwe iyo ariyo. Ariko abasesenguzi  batangiye gucyeka ko kubera ibibazo Uganda ifitanye n’inyeshyamba za ADF NALU iri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’uRwanda na Uganda, bishobora ko yaba ariyo mpamvu Perezida Museveni  yaba yazamuye mu ntera abo basirikare bakuru 65 mu rwego rwo kubategura no kugirango bakore akazi neza mu gihe intamba yaba yadutse  muri kano karere nk’uko Museveni abyifuza akaba amaze iminsi afasha inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa na FDLR, aho bahurira mu mujyi wa Kampala, munama zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu minsi ishize habonetse ibimenyetso bishya by’uburyo Uganda iri mu bikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda, ubwo inzego za RDC zataga muri yombi abayobozi babiri bakomeye muri FDLR bavuye muri Uganda, bagahishura imigambi ya FDLR na RNC yo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo. Abo ni LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Theophille Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe. Amakuru yizewe  avuga ko n’ubu bari i Kigali aho bariho guhatwa ibibazo mu minsi iri imbere ukuri ku mikoranire ya FDLR, Kayumba na Uganda bikazajya ahagaragara.

Nubwo bimeze gutyo, urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rukomeje gushimuta abanyarwanda muri Uganda, uherutse gushimutwa n’ umuryango wa  Darius Kayobera  n’umugore we Uwineza Claudine, bakuwe aho bakoreraga ubucuruzi mu Mujyi  wa Kampala.

Uyu muryango ufite abana batatu washimuswe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 n’ubu ntawe uzi iregero ryabo.

Itabwa muri yombi ryabo rikurikiye iry’abandi Banyarwanda benshi bafashwe n’inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo kuva mu myaka ibiri ishize.

Abanyarwanda benshi baba n’abakorera ingendo muri Uganda bashimutwa nyuma yo kwambikwa umwenda w’ubutasi nyamara ari abaturage bashaka imibereho mu bikorwa by’ubushabitsi.

Abashimutwa n’abakora muri CMI cyangwa abapolisi muri Uganda, babwirwa kwinjira mu modoka badateye hejuru.

Mu buhamya bw’umwe mu bakorewe iyicarubozo na CMI yavuze ko “Babikora badafite inyandiko iguta muri yombi, ntibamenyesha ufashwe ibyo aregwa n’ibindi. Inshuro nyinshi ‘abatawe muri yombi’ bakururwa mu modoka batunzwe imbunda n’abantu batazi.’’

Yakomeje ati “Hari igihe ufashwe afungwa amaso mbere yuko imodoka ihaguruka, ikazenguruka umujyi wose mbere yo kumwerekeza mu bigo bitazwi bafungiramo abantu. Inshuro nyinshi ndetse byabaye nk’akamenyero ko Abanyarwanda bashimuswe bakorerwa iyicarubozo bahorwa ubusa.’’

Ubwiyongere bw’Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bukomeje kugira ubukana, ndetse umusesenguzi ukomeye muri Uganda yavuze ko byageze no mu baturage bo hasi bashidikanyaga ko inzego z’umutekano muri Uganda zigambiriye kugirira nabi Abanyarwanda.

Ati “Bishoboka bite ko abantu bose bafashwe, bakabazwa, bagatotezwa, nta numwe wagejejwe imbere y’ubutabera ngo buri wese yirebere ukuri?’’

Mu Ukuboza 2018 Uganda yataye muri yombi Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga i Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora muri CMI.

Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo Gatsinzi Fidèle wafashwe ku wa 9 Ukuboza 2017, yagarutse mu Rwanda atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.

Ku wa 22 Mutarama 2019 kandi inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Mu minsi ibiri ishize, abandi Banyarwanda babiri barimo Kayihura Potien w’imyaka 53 na Tuyiringire Emmanuel w’imyaka 25 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagejejwe mu gihugu batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Uganda aho bamaze igihe bafungiye, bagasabwa ruswa ngo barekurwe.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.

Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, byibanze ku mutekano hagati y’ibihugu byombi no mu karere n’ibindi.

Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.

Kuva ibyo byavugwa, ibibazo by’umubano hagati y’ibihugu byombi ntibyigeze bihagaragara kuko abashimutwa bakomeje kwiyongera.

UPDF itangaza ko muri rusange Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bagera 2031 ariko abari basanzwe bakomeye cyane bazamuwe mu ntera bakaba bagera kuri 65.

Urutonde rw’abasirikare bazamuwe mu ntera ;

  1. LT Gen Ivan Koreta – Gen
  2. Lt Gen Joram Mugume – Gen
  3. Maj Gen Pecos Kuteesa – Lt Gen
  4. Maj Gen John Mugume – Lt Gen
  5. Maj Gen Prossy Nalweyiso- Lt Gen
  6. Maj Gen Charles Awany Otema – Lt Gen
  7. Maj Gen James Nakibus Lakara – Lt Gen
  8. Maj Gen Peter Elwelu – Lt Gen
  9. Maj Gen James Mugira – Lt Gen
  10. Maj Gen Joseph B Musanyufu – Lt Gen
  11. Maj Gen Charles Lutaaya – Lt Gen
  12. Maj Gen Muhoozi Kainerugaba – Lt Gen
  13. Brig Joram Kakari Tumwine – Maj Gen
  14. Brig Elly Kayanja – Maj Gen
  15. Brig Eric Mukasa – Maj Gen
  16. Brig Burundi K Nyamunywanisa – Maj Gen
  17. Brig Sam Kiwanuka – Maj Gen
  18. Brig Dr Ambrose K Musinguzi Maj Gen
  19. Brig Samuel Kawagga – Maj Gen
  20. Brig Joseph Arocha Maj Gen
  21. Brig John Lorot – Maj Gen
  22. Brig Apollo Kasiita Gowa – Maj Gen
  23. Brig Leopold Eric Kyanda – Maj Gen
  24. Brig Birungi James Mugabe – Maj Gen
  25. Brig Don William Nabasa – Maj Gen
  26. Brig Stephen Muzeyi Sabiiti – Maj Gen
  27. Brig Samuel Wasswa – Maj Gen
  28. Brig Jim Willis Byarugaba – Maj Gen
  29. Brig Timothy Sabiiti – Maj Gen
  30. Col Moses S Lukyamuzi – Brig Gen
  31. Col John M Kaganda – Brig Gen
  32. Col Charles R Tusiime – Brig Gen
  33. Col Fenekansi Mugyenyi – Brig Gen
  34. Col Adolf Serwada – Brig Gen
  35. Col John C Anywar – Brig Gen
  36. Col Jackson Bell – Brig Gen
  37. Col Dr Kenneth Ocen Obwot Brig Gen
  38. Col Sam Omara – Brig Gen
  39. Col Emmy Mulindwa – Brig Gen
  40. Col Stephen Mugerwa – Brig Gen
  41. Col Johnson Muma – Brig Gen
  42. Col Frank Kyambadde – Brig Gen
  43. Col Moses Kwikiriza – Brig Gen
  44. Col Ceaser Innocent Bahwezi Brig Gen
  45. Col William Beinomugisha Brig Gen
  46. Col James Kaija – Brig Gen
  47. Col Godwin Karugaba – Brig Gen
  48. Col Fred M Karara – Brig Gen
  49. Col Fred Rugadya Akiiki – Brig Gen
  50. Col Bonny Bamwiseki – Brig Gen
  51. Col Ronald S Bigirwa – Brig Gen
  52. Col Joseph Balikudembe – Brig Gen
  53. Col Felix Kulaigye – Brig Gen
  54. Col Wilson Muhabuzi – Brig Gen
  55. Col Dr James Kiyengo – Brig Gen
  56. Col Dr Stephen Kusasira – Brig Gen
  57. Col Bob Paciesky Ogiki – Brig Gen
  58. Col Peter Gaitan Omola – Brig Gen
  59. Col Julius Biryabarema – Brig Gen
  60. Col Flavia Byekwaso – Brig Gen
  61. Col Dr Shilling E Tibayungwa- Brig Gen
  62. Col Johnson Namanya – Brig Gen
  63. Col Dr Patrick Ogwok Ogen – Brig Gen
  64. Col Daniel Mugumya Kakono Brig Gen
  65. Col Godfrey Mujuni – Brig Gen

2019-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Dec 2018
Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Ubwanditsi 27 Jul 2024
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni gute Rusisibiranya Rusesabagina yemereye isi yose amahano yakoreye Abanyarwanda, nka KATRINA LENTHOS SWETT n’abandi babeshya ko baharanira ubutabera babihakana?Urundi rugero rw’ikinyoma n’urwango bafitiye uRwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ni gute Rusisibiranya Rusesabagina yemereye isi yose amahano yakoreye Abanyarwanda, nka KATRINA LENTHOS SWETT n’abandi babeshya ko baharanira ubutabera babihakana?Urundi rugero rw’ikinyoma n’urwango bafitiye uRwanda.

Ubwanditsi 01 Sep 2020
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo
Mu Mahanga

Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Ubwanditsi 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru