• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere, muri ” Stade de l’Unité iri mu Mujyi wa Goma, hiriwe amasanduku 200 arimo imirambo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rya Kibati, muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ni umuhango waranzwe n’agahinda kavanze n’umujinya, aho abaturage binubiraga kuba Leta ya Tshisekedi ikomeje kwica inzirakarengane, yarangiza ikabyitirira umutwe wa M23, kandi mu by’ukuri ntaho uhuriye n’ubwo bugizi bwa nabi.

Leta ya Kongo ivuga ko abo bantu ari abaturage ba Goma bazize “intambara y’ubushotoranyi u Rwanda na M23 bashoje muri Kongo”, bityo ikaba igomba kubashyingura “mu cyubahiro”.

Abaturage banze kwemera iryo kinamico rijyanye n’agashinyaguro. Abaganiriye n’ibitangazamakuru birimo Kivu Morning Post, barashingira ku ngingo nyinshi bemeza ko M23 ntaho ihuriye n’ubwo bwicanyi:

1. Leta iravuga ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Goma, kandi kuva iyi ntambara yakubura muri 2022, umutwe wa M23 ntiwigeze ugenzura Goma, ngo ube wakwica abantu 200 ntacyo wikanga.

2. Leta ntivuga umwirondoro w’abishwe, agace ka Goma bari batuyemo n’ako biciwemo, ndetse n’igihe biciwe. Aha rero abaturage ba Goma niho bahera bavuga ko abo bantu atari abo muri uwo mujyi, ko ahubwo biciwe mu tundi duce tugenzurwa n’ingabo za Leta, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, n’indi ikorana na FARDC.

3. Abaturage kandi baribaza aho iyo mirambo yari iri kuva ba nyirayo bakicwa, doreko uburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma budafite ubushobozi bwo kwakira imibiri y’abantu 200. Ibi nabyo ngo birashimangira ko iyo mirambo ari iy’abiciwe ahandi, ikazanwa i Goma mu rwego rwo guteranya abahatuye n’umutwe wa M23, bityo umunsi izahafata izasange abaturage bawanga urunuka.

Uyu munsi kandi Leta yari yatumije imyigaragambyo y’abaturage ba Goma, isaba ko ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa Loni muri Kongo, zitaha uko zakabaye, dore ko zifatwa nk’ibyitso bya M23.

Abasesenguzi basanga kuba umuhango wo gushyingura abantu 200 bazize icyiswe “ubushotoranyi bw’u Rwanda n’igikoresho cyayo, M23”, wahujwe n’umunsi wo “kwamagana ibyitso”, ari ikimenyetso cy’umugambi wa Tshisekedi wo gusaza abaturage, ngo barusheho kwicana, hibasirwa cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bemeza kandi ko aya ari amayeri ya Kinshasa yo kurangaza rubanda, ngo badahumuka bakamenya ko umwanzi w’amahoro ari ubutegetsi bubi, budakozwa ibiganiro nk’inzira yo kurangiza intambara.

Si ubwa mbere Leta ya Tshisekedi ikoze ikinamico nk’iri rivanze no gukina abaturage ku mubyimba. Muri Gicurasi uyu mwaka iyo Leta yarashe ibisasu biremereye mu nkambi ya Kibumba y’abavuye mu byabo, ababarirwa muri 40 bahasiga ubuzima, nabo bashyingurwa” mu cyubahiro”, muri iryo rimbi rya Kibati.

Icyo kinyoma cyo kwegeka ubwo bugizi bwa nabi kuri M23 nacyo cyanze gufata, kuko abagenzuzi mpuzamahanga bigenga, barimo n’aba Loni, bemeje ko ibyo bisasu byarashwe n’ingabo za Leta.

2024-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

RUSHYASHYA 27 May 2026
U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Ubwanditsi 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana
ITOHOZA

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe

Ubwanditsi 07 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru