• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Ubwanditsi 21 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishe umuyobozi wa FDLR-FOCA, Gen Sylvestre Mudacumura, uyu mutwe wamaze gutora Gen Maj Pacifique Ntawunguka ngo awoyobore.

Gen Ntawunguka uzwi ku mazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel; yavukiye ku Gisenyi kuwa 1 Mutarama 1964, yari Umugaba w’Ingabo za FDLR. Amakuru avuga ko yatowe kuri uyu wa Gatanu ngo ayobore FDLR by’agateganyo.

Mu 2016 mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse kuri Gen. Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda  nta mututsi ukirurimo

Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”

“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.’’

Gen. Kabarebe avuga ko yamubwiye ko Se yamwise nabi (Ntawunguka), kuko amaze imyaka myinshi mu ntamabara aba mu mashyamba, ariko akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire indi yunguka.

Ati “Imyaka 20 umaze mu mashyamba ya Congo, utagira aho uba, unyagirwa buri munsi, Maï-Maï zikwirukansa, FARDC ikwirukansa, natwe tukaza tukakwirukansa, ugahera muri ibyo uri umupilote warize amashuri, imyaka 20 muri ibyo bishyamba, ntacyo wungutse nk’izina ryawe, nta nicyo uzunguka, uzagwa muri ayo mashyamba, ahubwo ibyago ufite nta n’umututsi uzongera kubona, nuwo kwica ntawe uzabona kuko ntuzava muri iryo shyamba.’’

Gen Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.

Ari ku rutonde rumwe na Mbarushimana Callixte; Nzeyimana Stanislas Alias Deogratias Bigaruka Izabayo, Bigaruka, Bigurura, Izabayo Deo, hamwe na Mujyambere Leopold uheruka gufatirwa muri Congo, we uzwi nka Musenyeri; Achille cyangwa Frere Petrus Ibrahim.

2019-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubwanditsi 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020
Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi
POLITIKI

Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Ubwanditsi 19 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru