• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Ubwanditsi 15 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 rishyira kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017, banki y’abaturage ya Kabuga iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatewe n’abajura bayiba amamiliyoni menshi ariko uburyo ubwo bujura bwakozwemo byabereye abaturage benshi amayobera.

Bamwe mu baturage baturiye banki y’abaturage ya Kabuga baganiriye n’Itangazamakuru, bavuga ko batunguwe no kumva mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bivugwa ko iyi banki yibwe nyamara yari ifite abazamu bakaba batigeze banavuza induru ngo batabaze abaturage. Umwe muri aba unafite konti muri iyi banki, avuga ko ari amayobera, akavuga ko hari igishobora kuba kibyihishe inyuma.

Umwe mu bakozi ba banki y’abaturage ya Kabuga, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Itangazamakuru ko amafaranga yibwe abarirwa mu mamiliyoni menshi n’ubwo kugeza ubu umubare nyawo utaremezwa.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ashimangira ko ubu bujura bwabayeho ariko avuga ko ingano y’amafaranga yibwe itaramenyekana kuko iperereza rya Polisi ryatangiye ngo hatahurwe amakuru yose ajyanye n’ibyabaye.

SP Hitayezu avuga ko abajura baciye mu idirishya rya banki, bakica ibyuma byo muri iryo dirishya (grillages) hanyuma bakinjiramo imbere bakamena umutamenwa (coffre fort) ubundi bakibamo amafaranga ataramenyekana umubare kugeza ubu. Uyu muvugizi wa Polisi kandi avuga ko ubu bujura bwabaye ninjoro ariko bukamenyekana mu gitondo.

Mu gihe abaturage bibaza uburyo banki ifite abarinzi yibwe ninjoro bikamenyekana mu gitondo, SP Hitayezu Emmanuel asobanura ko abajura baciye ku ruhande rw’inyuma mu gihe abazamu basanzwe barinda iyi banki bo bari ku rundi ruhande rw’imbere.

-6309.jpg

SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

2017-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.

BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

Ubwanditsi 16 Feb 2016
APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 14 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa
Amakuru

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024
Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58
Mu Rwanda

Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?
Amakuru

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ubwanditsi 14 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru