• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Ubwanditsi 05 Apr 2016 Mu Mahanga

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’umuco na Siporo, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka, izindi nzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Akaba yagize ati:”Twasuye ahazabera ibiganiro n’ahazabera imihango yo kwibuka hose, twiteguye kuzacunga neza umutekano w’abazitabira ibi bikorwa, tukaba tunasaba abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo:“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ku itariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’isi yose muri rusange, bazibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu 1994.
Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka bikaba bizabera ku rwego rw’imidugudu nk’uko byagenwe.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati:”Polisi y’u Rwanda izashingira ku byabaye mu myaka ishize, irusheho gucunga umutekano, hashyirwaho ingamba zitandukanye ngo uyu mwaka umutekano uzacungwe neza kurushaho.”

Umwaka ushize, abantu 40 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, hakaba hari n’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ku guhangana n’ihungabana, ACP Twahirwa yavuze ko hari abapolisi 108 bahuguwe ku ihungabana no kwita k’uwahungabanye, asoza agira ati:”Turasaba abaturage kuduha amakuru y’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside , abayipfobya n’abayihakana, n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano muri ibi bihe byo kwibuka.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya jenoside cyangwa gushyigikira jenoside.

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside harimo gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya Jenoside hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya Jenoside, guha ishingiro Jenoside no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya Jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abantu bose batangaza amakuru, baba abandika cyangwa abavuga, kwirinda gukoresha amagambo ashobora gukomeretsa abarokotse jenoside n’abanyarwanda bose muri rusange.

RNP

2016-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Ubwanditsi 20 Feb 2017
Kenya: Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ubwicanyi

Kenya: Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Ubwanditsi 23 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera
Mu Rwanda

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Ubwanditsi 27 Aug 2017
LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia
Mu Rwanda

LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ubwanditsi 23 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru