• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma yo gutegura Itegeko Nshinga rya 1978 ryubakiye ubutegetsi bwa Habyarimana, ryahaye inzego z’ubutegetsi ububasha n’akarengane ku batutsi bwaje no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umubiligi kivundaguzi Filip Reyntjens yakomeje ibikorwa byo guhakana no gusebya RPF kuva mu 1994 kugeza magingo aya.

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje uburyo Reyntjens akomeje kwandika no gutangaza ibinyoma bigamije guhorera inshuti ze zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ingengabitekerezo ya “double génocide”, hagamijwe gusibanganya ukuri no kugabanya uburemere bw’icyaha ndengakamere cyakozwe n’ubutegetsi bw’Interahamwe na Repubulika za mbere.

Ubufatanye bwa Reyntjens na Hassan Ngeze: Ikimenyetso cyerekana umugambi wo gusebya RPF

Hassan Ngeze, wari umwanditsi mukuru wa Kangura, ikinyamakuru cyashyize hanze amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane “Amategeko 10 y’Abahutu” (1990), yahamwe n’icyaha cy’ugutera no gushishikariza Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Yahamijwe kandi icyaha n’ubutabera mpuzamahanga bwo gufasha ibikorwa by’ubwicanyi.

Muri Gicurasi 1997, Prof. Reyntjens yandikiye Hassan Ngeze ibaruwa ifite intego imwe rukumbi: Gushaka ibimenyetso byo guharabika RPF no kuyishinja kurasa indege ya Habyarimana, nubwo yari azi neza ko Ngeze ari umwe mu bayobozi b’ingenzi b’iyicwarubozo ryakorewe Abatutsi muri Jenoside karundura yabarimbuyemo miliyoni irenga.

Mu ibaruwa, Reyntjens ati: “Byaba iby’ingenzi cyane kubona ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa RPF mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana… Ndifuza no guhura n’umunyamakuru wa Kangura igihe cyose.”

Ibi bishimangira ko Reyntjens: Yafataga Kangura ikinyamakuru cy’ubwicanyi, nk’“umufatanyabikorwa” mu bikorwa bye.
Yari azi neza ko Ngeze ari umugizi wa nabi, kuko mu 1992 Reyntjens ubwe yari yaranditse agaragaza uruhare rwa Ngeze mu kwica Abatutsi i Bugesera.

Reyntjens yari azi neza ko Hassan Ngeze ari umunyabyaha kuva kera

Mu nyandiko yanditse mbere ya Jenoside, Reyntjens ubwe yagaragaje ko:

Ngeze yari mu bateguye kandi bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Bugesera mu 1992.

Kangura yakoreshejwe mu gutegura abaturage kwanga Abatutsi no kwitegura Jenoside.

Ngeze yakoranaga n’abasirikare n’Interahamwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uyu musesenguzi wari ufite amakuru yose ku ruhare rwa Ngeze mu bwicanyi, ni na we nyuma y’imyaka ibiri gusa wamwandikiye amusaba ubufatanye mu guhimba ibirego birega RPF.

Ibi bigaragaza ko Reyntjens yari afite intego ndasumbwa yo Gusibanganya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Guhisha uruhare rw’inshuti ze zahoze mu butegetsi bwa Habyarimana, Gusingiza imvugo ya “double génocide”.

Impamvu Minisitiri Bizimana yagaruye ibi bisobanuro

Dr. Bizimana yibukije ko: Kwemeza cyangwa kwamamaza ibinyoma by’abahakana Jenoside ari uguha agaciro abayikoze.

Gukorana n’abantu nka Hassan Ngeze ni ukwitandukanya n’ukuri no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umurongo wa Reyntjens wo gusebya RPF ugamije gusubiza inyuma urugendo rw’ubumwe,ubwiyunge n’ukuri u Rwanda rwashyize imbere.

Ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko Prof. Filip Reyntjens yakomeje kuba umwe mu banyamahanga bakomeye mu:guhakana Jenoside,kugoreka amateka, gusebya abahagaritse Jenoside, no gukorana n’abakoze cyangwa abashyigikiye Jenoside nka Jambo ASBL na ba Ingabire Victoire bahora iteka bifuza ko u Rwanda rusubira mu mage.

Ubufatanye bwe na Hassan Ngeze, umwe mu bacurabwenge b’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ikimenyetso ntakuka cy’uruhare rwe mu guhimba ibinyoma bigamije gutesha agaciro ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutera ubwoba abaharanira ukuri.

Rushyashya izakomeza gutangaza ukuri no kurwanya ibisambo bishimuta amateka tuvomamo amasomo agomba kuduhuza nk’abanyarwanda kamerano batavangirwa n’izo mburamukora zo kwa Perode na Musenyeri Kilasi.

2025-11-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Ubwanditsi 11 Aug 2022
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Ubwanditsi 20 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016
BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018
UBUKUNGU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya
INKURU NYAMUKURU

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Ubwanditsi 29 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru