• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Ubwanditsi 15 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 10 2023 nibwo hakinwaga imikno y’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere cy’abagabo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 23 na Mulumba watsinze ikindi ku munota wa 73 naho kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 86 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu SC, Koukulas Petros yavuze ko abakinnyi abereye umutoza bari mu buzima bubi harimo ko bamwe batangiye gusohorwa mu mazu barimo.

Petros yagize ati “Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n’ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.”

“Ibyo duhura na byo buri munsi biragoye cyane. Abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara n’uduhimbazamusyi. Ako kuri Gorilla FC ndakeka bagiye kukaduha aka kanya.”

“Ntabwo twitoza bihoraho, muri week-end ntitwitoza kuko ibibuga biba byuzuye amakipe. Ndamutse mvuze ibibazo biri mu ikipe dushobora gusoza ejo mu gitondo kandi uwo mwanya ntawo dufite.”

“Rimwe na rimwe turitoza ubundi ntitwitoze, rimwe imyitozo iba ari myiza ubundi ntibe myiza, turagerageza gutanga ibyo dufite byose tukarushanwa n’amakipe afite byose, ndakeka turi gukora neza, abasore bari gutanga ibirenze ibyo bafite. Nta birenze nababaza.”

“Baratwizeza buri munsi, ndashimira ukwitanga bagira gusa dukurikiza gahunda ariko ngerageza kubaba hafi tugafatanya gusa sinamenya igihe twakomeza kubaho gutya kuko ibintu birakomeye cyane.”

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafitiwe ukwezi k’umushahara bishyuza ubuyobozi ndetse n’ukwa kabiri kurabura iminsi mike ngo kuzure.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubuyobozi bw’ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru IGIHE, cyanditse ko hari bamwe mu bakinnyi bari ba Kiyovu Sports bari bacumbikiwe mu nzu za Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe basohowemo vuba na bwangu badahawe iminsi y’integuza.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

Imikino y’umunsi wa karindwi yaraye ikinwe uko yagenze:

Bugesera FC 2-2 Gorilla FC

Gasogi United 0-1 Amagaju FC

Kiyovu SC 2-1 Marines FC

Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

Uko imikino ikinwa kuri iki cyumweru:

AS Kigali vs Police FC

Musanze FC vs Rayon Sports

Etoile de l’Est vs Muhazi United

2023-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Kigali : CAF yasinyanye  amasezerano  y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Kigali : CAF yasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 21 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi
POLITIKI

Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango
Amakuru

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ubwanditsi 06 May 2025
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Ubwanditsi 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru