• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Apr 2018 IMIKINO

Ikipe ya Police FC yanganyije na Mukura Victory Sport igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Havugarurema Jean Paul yatsindaga igitego cye cya mbere muri Mukura VS kuri ubu igomba kuguma ku mwanya wa cyenda.
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20’ ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wuzuzaga igitego cya gatanu (5) muri shampiyona. Ni umupira waturutse kwa Nizeyimana Mirafa, awutanga kwa Nsengiyumva Moustapha wahise akata awukata awuganisha mu izamu uhura na Songa Isaie wahise awuyobora kwa Ndayishimiye Antoine Dominique wahise areba mu izamu.

Ikipe ya Mukura VS yaje gukina ishaka kwishyura cyane mu gice cya kabiri ubwo Haringingo yahitaga akora impinduka, biza kumuhira ku munota wa 79’ ubwo Havugarurema Jean Paul bita Ralo yateraga umupira uva iburyo bwe ugahita uruhukira mu izamu rya Nzarora Marcel. Havugarurema Jean Paul yari yinjiye mu kibuga asimbuye Gashugi Abdulkalim kapiteni w’iyi kipe nawe wavuye muri Kiyovu Sport.

Muri uyu mukino, Nshimiyimana Maurice bita Maso uri gutoza Police FC yaje kuba nk’aho agorwa ubwo yari akuyemo Mico Justin akinjiza Nzabanita David bita Saibadi. Aha ni bwo Mukura VS yatangiye gusa n’aho Police FC yemera gukina yugarira kuko abakinnyi ba Mukura VS barimo; Hakizimana Kevin bita Pastole, Mutebi Rachid na Havugarurema Jean Paul bakinaga batesha umutwe abugarira ba Police FC.

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego bitanu (5)

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego bitanu (5) muri shampiyona

Muri uyu mukino,  Police FC yateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Mukura VS yateye amashoti ane (4). Police FC yateye koruneri umunani (8) kuri enye (4) za Mukura VS. Police FC bakoze amakosa icumi (10) kuri arindwi (7) ya Mukura VS. Abakinnyi ba Police FC baraririye inshuro ebyiri (2) ku nshuro eshatu za Mukura VS.

Muri aya makosa, Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS,  Songa Isaie na Nzabanita David baherewemo amakarita y’umuhondo. Lomami Frank yasimbuye Ibrahim Nshimiyimana ku munota wa 54’, Bukuru Christophe asimbura Ndayishimiye Christophe ku munota wa 55’ mu gihe Gashugi Abdulkalim yasimbuwe na Havugarurema Jean Paul  Ralo ku ruhande rwa Mukura VS.

Ku ruhande rwa Police FC, Biramahire Abeddy yasimbuye Nsengiyumva Moustapha, Mico Justin asimburwa na Nzabanita David mu gice cya kabiri cy’umukino. Nyuma yo kunganya uyu mukino, Police FC iraguma ku mwanya wa munani (8) n’amanota 23 mu gihe Mukura VS iguma ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 22.

Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego

Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego

Ishimwe Issa Zappy yari yagarutse muri 11

Ishimwe Issa Zappy yari yagarutse muri 11

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS acenga Songa Isaie

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS acenga Songa Isaie

Ndayishimiye Antoine Dominique ashaka umupira

Ndayishimiye Antoine Dominique ashaka umupira

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Mico Justin ashkaumupira mu kirere

Mico Justin ashaka umupira mu kirere

Nsengiyumva Moustapha  azamukana umupira

Nsengiyumva Moustapha azamukana umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 90'

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 90′

Abakinnyi ba Mukura VS bafata inama hagati mu  mukino

Abakinnyi ba Mukura VS bafata inama hagati mu mukino

Nshimiyimana Maurice ashyiramo Nzabanita David

Nshimiyimana Maurice ashyiramo Nzabanita David

Nshimiyimana Maurice Maso niwe uri gutoza Police Fc

Nshimiyimana Maurice Maso ni we uri gutoza Police Fc

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y’igihugu

Bamwe mu bafana ba Mukura VS

Bamwe mu bafana ba Mukura VS

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC atera umupira

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC atera umupira

Ndayishimiye Celestin  (3) abyugana na Mutebi Rachid

Ndayishimiye Celestin (3) abyigana na Mutebi Rachid

Hakizimana Kevin hagati ya Nsengitumva Moustapha (2) na Mushimiyimana Mohammed

Hakizimana Kevin hagati ya Nsengiyumva Moustapha (2) na Mushimiyimana Mohammed

Hakizimana Kevin bita Pastole umwe mu bazonze Police FC

Hakizimana Kevin bita Pastole umwe mu bakinnyi bazonze abugarira ba Police FC

Havugarurema Jean Paul Ralo ajya kwishyushya

Havugarurema Jean Paul Ralo ajya kwishyushya

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS wanaje guhabwa ikarita y’umuhondo

Ruzindana Nsoro niwe wari umusifuzi wo hagati

Ruzindana Nsoro ni we wari umusifuzi wo hagati

Havugarurema Jean Paul Ralo ku mupira

Havugarurema Jean Paul Ralo ku mupira

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy  yinjiye asimbuye Nsengiyumva Moustapha

Biramahire Abeddy yinjiye asimbuye Nsengiyumva Moustapha

Havugarurema Jean Paul Ralo yishimira igitego

Havugarurema Jean Paul Ralo yishimira igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Umwungeri Patrick (C, 5), Twagizimana Fabrice 6, Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Mico Justin 8, Nsengiyumva Moustapha 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.

Mukura VS XI:Rwabugiri Omar (GK, 1), Rugirayabo Hassan 5, Mujyanama Fidele 13, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Gashugi Abdulkalim (C, 7), Ndayegamiye Abou 17, Ndayishimiye Christophe 6, Ibrahim Nshimiyimana 12, Kevin Hakizimana 9 na Mutebi Rachid 11

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona

Dore uko umunsi wa 17 uteye:

Kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018

-Police FC 1-1 Mukura VS

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018

-APR FC 5-2 FC Marines

-Etincelles FC 1-0 Espoir FC

-Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC

-Bugesera FC 0-0 FC Musanze

-Kirehe FC 2-1 Amagaju FC

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018

– Rayon Sports 2-2 Kiyovu Sport

-Miroplast FC 0-3 AS Kigali

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Ubwanditsi 23 Jan 2018
AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Ubwanditsi 06 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF
IMIKINO

Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF

Ubwanditsi 23 Dec 2018
Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)
SHOWBIZ

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru