• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025 Amakuru, IMIKINO

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR” kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

Isuzuma ry’iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Muri uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, hari hitabajwe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo abasifura hagati n’abasifura ku ruhande, ariko hakaba hari na zimwe mu mpuguke z’Abanya-Maroc zarebaga uko bakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.

Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n’umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho. Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n’abari mu cyumba cya VAR.

Inshuro imwe gusa, mu minota ya nyuma, ni bwo umusifuzi yahamagawe ngo ajye kureba amashusho bamweretse, aho Nsabimana Célestin yasanze umukino wakomeje hari ikosa ryabereye mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kubisuzuma atanga penaliti yahushijwe na Académie ya Bayern Munich.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye IGIHE ko bishimishije kuba Stade Amahoro iri mu bikorwaremezo bigezweho igezemo iri koranabuhanga rya VAR, avuga ko risaba ubushobozi ndetse hari icyizere ko uko buzagenda buboneka rizagera no ku bindi bibuga.

Umuyobozi wa Urubuto Community Youth Cup, Murangwa Eric Eugène, yavuze ko bishimiye kuba umukino w’iri rushanwa ari wo wakoreweho iri suzuma, yongeraho ko bitera imbaraga abana no kumva ko bashyigikiwe.

Abasifuzi bakoresheje iri koranabuhanga, by’umwihariko abari kuri VAR bayobowe na Mukansanga Salima, bavuze ko igikorwa cyagenze nubwo nta makosa menshi yabaye mu kibuga yasabaga gufata umwanya munini basuzuma ibyabaye.

VAR ni kimwe mu byatanze ibisubizo by’amakosa yakorwaga n’abasifuzi, bigateza umwiryane mu makipe, abayobozi bayo ndetse n’abafana bayihebeye.

Iri koranabuhanga rifasha abasifuzi batari mu kibuga, gufatanya n’uyoboye umukino mu gufata ibyemezo byo mu bihe bine gusa bikomeye mu gihe umukino uri kuba.

Ibyo byemezo harimo kwemeza cyangwa guhakana ikosa niba igitego cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari wakosheje.

Nubwo iri koranabuhanga rikoreshwa, ntabwo buri kibuga cyarikoresha kuko hari icyo bisaba ku bijyanye n’amikoro, imiterere y’ikibuga ndetse n’andi mategeko agenwa n’Inama y’Amashyirahamwe Mpuzamahanga mu Mupira w’Amaguru ‘IFAB’, ku mikoranire ya hafi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Iri koranabuhanga ryatangiye gukorerwa igeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riza kwemezwa mu ntangiriro za 2018 aho irushanwa rya mbere rya Ruhago ryagaragayemo ari Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

Gutangira kurikoresha byemerejwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia ku wa 16 Werurwe 2018.

2025-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Ubwanditsi 17 Feb 2024
Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Ubwanditsi 22 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo
ITOHOZA

Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize
UBUKERARUGENDO

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru