• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025 Amakuru, IMIKINO

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR” kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

Isuzuma ry’iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Muri uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, hari hitabajwe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo abasifura hagati n’abasifura ku ruhande, ariko hakaba hari na zimwe mu mpuguke z’Abanya-Maroc zarebaga uko bakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.

Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n’umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho. Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n’abari mu cyumba cya VAR.

Inshuro imwe gusa, mu minota ya nyuma, ni bwo umusifuzi yahamagawe ngo ajye kureba amashusho bamweretse, aho Nsabimana Célestin yasanze umukino wakomeje hari ikosa ryabereye mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kubisuzuma atanga penaliti yahushijwe na Académie ya Bayern Munich.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye IGIHE ko bishimishije kuba Stade Amahoro iri mu bikorwaremezo bigezweho igezemo iri koranabuhanga rya VAR, avuga ko risaba ubushobozi ndetse hari icyizere ko uko buzagenda buboneka rizagera no ku bindi bibuga.

Umuyobozi wa Urubuto Community Youth Cup, Murangwa Eric Eugène, yavuze ko bishimiye kuba umukino w’iri rushanwa ari wo wakoreweho iri suzuma, yongeraho ko bitera imbaraga abana no kumva ko bashyigikiwe.

Abasifuzi bakoresheje iri koranabuhanga, by’umwihariko abari kuri VAR bayobowe na Mukansanga Salima, bavuze ko igikorwa cyagenze nubwo nta makosa menshi yabaye mu kibuga yasabaga gufata umwanya munini basuzuma ibyabaye.

VAR ni kimwe mu byatanze ibisubizo by’amakosa yakorwaga n’abasifuzi, bigateza umwiryane mu makipe, abayobozi bayo ndetse n’abafana bayihebeye.

Iri koranabuhanga rifasha abasifuzi batari mu kibuga, gufatanya n’uyoboye umukino mu gufata ibyemezo byo mu bihe bine gusa bikomeye mu gihe umukino uri kuba.

Ibyo byemezo harimo kwemeza cyangwa guhakana ikosa niba igitego cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari wakosheje.

Nubwo iri koranabuhanga rikoreshwa, ntabwo buri kibuga cyarikoresha kuko hari icyo bisaba ku bijyanye n’amikoro, imiterere y’ikibuga ndetse n’andi mategeko agenwa n’Inama y’Amashyirahamwe Mpuzamahanga mu Mupira w’Amaguru ‘IFAB’, ku mikoranire ya hafi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Iri koranabuhanga ryatangiye gukorerwa igeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riza kwemezwa mu ntangiriro za 2018 aho irushanwa rya mbere rya Ruhago ryagaragayemo ari Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

Gutangira kurikoresha byemerejwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia ku wa 16 Werurwe 2018.

2025-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023
Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Feb 2023
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka
IMIKINO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ubwanditsi 09 May 2018
Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC
IMIKINO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC
Amakuru

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC

Ubwanditsi 30 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru