• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018 IMIKINO

Mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye cyane ufite na byinshi uvuze ku mahirwe yayo yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yerekeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abafana basabwe kuzura Stade ya Kigali, bagafana kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma kugira ngo babashe gukura amanota atatu kuri Costa do Sol na yo itoroshye.

Kapiteni wa Rayon Spots, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko nubwo abafana bagiye baba hafi y’ikipe mu mikino mpuzamahanga yakinnye na Lydia Ludic na Mamelodi Sundowns, kuri ubu aribwo ifite urugamba rutoroshye na gato imbere ya Costa do Sol ari na ho bakeneye umurindi wabo cyane.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Navuga ko mu mikino ya Champions League twakinnye abafana batubaye hafi kandi natwe twagerageje kubashimisha by’umwihariko imbere ya Mamelodi kuko ni bake bumvaga ko twanganya na yo hano nubwo yadusezereye iwabo twavuyemo kigabo.”

Yakomeje agira ati “Ubu tubonye amahirwe ya kabiri aho dusabwa gutsinda iyi kipe [Costa do Sol] tukajya mu matsinda ya Confederation Cup. Nk’abakinnyi turiteguye n’ubuyobozi bwakoze byose, ubu icyo dukeneye cyane ni umurindi w’abafana. Nabasaba kuzaza ari benshi bakuzura Stade ya Kigali, bagashyira igitutu ku bakinnyi tuzaba duhanganye, natwe tuzakora ibishoboka tubashimishe.”

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa 18:00 za nimugoroba, ni ibihumbi 2000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye, 10000 Frw muri VIP na ho muri VVIP bakazishyura ibihumbi 20 Frw.

Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe, Muhawenimana Claude yatangaje ko kubera Stade ya Kigali ari nto ugereranyije n’abafana Rayon Sports igira kandi baba bashaka kureba umupira, bafashe ingamba zo gusigasira umutekano harimo kugurisha amatike.

Yasabye abashaka kureba umupira kuzagera i Nyamirambo hakiri kare kugira ngo birinde umubyigano mu kwinjira kandi buri wese akazubahiriza icyicaro gihwanye n’amafaranga yishyuye.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yasabye abafana kuza ari benshi kandi bagatera igitutu mukeba

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yavuze ko bafashe ingamba zikomeye zo kubarindira umutekano

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro ku mukino wa Costa do Sol

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 10 Oct 2021
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Ubwanditsi 30 Dec 2021
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021
Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Ubwanditsi 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa
Amakuru

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021
Gatsibo: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Gatsibo: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 01 Feb 2016
Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse
ITOHOZA

Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Ubwanditsi 30 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru