• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ubwanditsi 16 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino ufungura irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena, wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda ndetse na GNBC yo muri Madagascal urangiye ikipe ihagaririye u Rwanda yitwaye neza itsinda amanota 83 kuri 60.

Muri uyu mukino waranzwe no kwitwara neza ku ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda usibye agace ka mbere k’umukino kuko mu minota icumi yari ikagize iyi kipe yatsinzwe amanota 18 ya Hoops Rivers ku manota 17.

Mu gace ka kabiri iyi kipe yatangiye neza urugendo rwayo rwo kwitwara neza muri uyu mukino kuko aka gace karangiye ikipe ya Patriots itsinze amanota 26 ku manota 16, ni ukuvuga ko uduce tubiri tw’uyu mukino twarangiye Patriots BBC ifite amanota 43 kuri 34 ya Hoops Rivers BBC.

Mu tundi duce tubiri twari dusigaye ikipe ya Patriots yakomeje kutuyobora kuko agace ka gatatu yakabonyemo amanota 22 ku manota 10 ya Hoops Rivers, agace ka nyuma ari nako ka kane Patriots BBC yasaruyemo amanota 18 kuri 14, umukino urangira Patriots BBC iwutsinze ku manota 83 kuri 60 ya Hoops Rivers BBC.

Muri uyu mukino umukinnyi Brandon Costner yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, kuko uyu musore ukomoka muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika waje gukinira Patriots BBC yatsinze amanota 20 atanga imipira ibiri yabyaye amanota anakora rebounds ebyiri mu minota 24 n’amasegonda 46 yamaze mu kibuga.

Umuhanzi Jermaine COLE wo muri USA kuri ubu urimo gukinira Patriots yagaragaye muri uyu mukino, yabashije gukina iminota 17 n’amasegonda 51, muri icyo gihe cyose ari mu kibuga yatsinze amanota atatu anatanga imipira ibiri yabyaye amanota.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ikipe ya A.S. Douanes izakina na G.S. Pétroliers ku isaha ya saa munani, ku isaha ya cyenda n’igice ikipe ya Zamalek izakina na Ferroviaro de Maputo naho umukino uzasoza uzahuza ikipe ya U.S. Monastir izakina na G.N.B.C.

2021-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023
“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 18 Jul 2024
Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura
Amakuru

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye
ITOHOZA

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Ubwanditsi 16 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru