• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Ubwanditsi 28 Nov 2017 Mu Rwanda

Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hari kubera  igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa ibisasu byarengeje igihe n’ibindi bishaje kugira ngo bitazateza impanuka.

Ibisasu bishaje n’ibirengeje igihe ngo bisenywa kugira ngo bitazaturika bikaba byateza impanuka zishobora guhitana abantu zikanasenya ibintu.

ibirimo guturitswa n’amakompora, mine, amasasu na geranade (grenades), byarashwe mu ntambara ariko ntibiturike, ibyarengeje igihe biri mu bubiko hamwe n’ibindi byagiye bitoragurwa hirya no hino mu gihugu bigaragara ko bishaje.

Ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rurimo gusenya no guturitsa ibisasu bishaje, mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yasinywe n’ibihugu 15 agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse mu karere k’ibiyaga bigari no mw’ihembe ry’Afurika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’ibiyaga bigari no mu ihembe ry’Afurika (RECSA) Mutsindashyaka Theoneste, avuga ko ugereranije n’ibindi bihugu u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu bijyanye no kwangiza ibisasu bishaje.

Ati “u Rwanda rwateye intambwe cyane ku buryo dushaka ko umuryango wacu uzana ishuri hano kugira ngo tujye tuza kwigisha n’abandi banarebe uko bikorwa neza.”

JPEG - 188.5 kb
Major Gen Jaques Musemakweli avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibisasu byagiye bisigara ku misozi

Mutsindashyaka akomeza avuga ko ari ibihugu bike bigerageza kubahiriza amasezerano ya Nairobi ku buryo hari byinshi bashobora kwigira ku Rwanda.

Ibyo ngo abivugira ko mu Rwanda hari ububiko bw’imbunda bwubatse neza, ababukoramo nabo ngo n’ubwo bagikomeza kwigishwa ariko ibyo bakora ngo bikorwa neza kuko hari ahandi henshi bitagenda neza.

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Major Gen Jaque Musemakweli, avuga ko igikorwa cyo gusenya no guturitsa ibisasu bishaje ari ubushake u Rwanda rufite bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse, hubahirizwa amasezerano ya Nairobi.

Uretse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe birimo gusenywa , hari n’izindi toni 55 zasenywe muri Nyakanga 2016, ngo mu Rwanda hari ibyuma byica imbunda zishaje zikazakorwamo ibindi bintu.

JPEG - 126.5 kb
Mbere yo kubituritsa abantu barabyitaza kugira ngo bitagira uwo bikomeretsa

2017-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 24 Sep 2017
AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

RUSHYASHYA 07 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika
ITOHOZA

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo
Mu Mahanga

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru