• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Mar 2017 Mu Rwanda

Hakunze gutangwa amakuru kenshi y’abantu baba bafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge , cyangwa hagafatwa bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Si umwihariko ku Rwanda , kuko kimwe mu bigibwaho impaka n’inzego zishinzwe umutekano zo mu karere, ni ukurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga.

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwitiranywa n’ubucuruzi busanzwe bwemewe mu buryo bwinshi, nk’uko ibyaha bimwe bikorwa. Ingaruka zigaragarira ahanini , mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mafaranga menshi agendera muri ubwo bucuruzi butemewe.

Urugero ni nk’aho, mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe inangiza Kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi honyine.

Mu rwego rw’umutekano, ni ubuzima bw’abantu benshi bwatabawe kandi abakekwaho ibyo bikorwa barafashwe; naho mu rwego rw’ubukungu , gushora miliyoni 36 mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni bibi ukurikije ingaruka zivamo ni iherezo ryabwo. M

Abahanga mu bucuruzi bagaragaza ko amafaranga angana kuriya ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko yabyara inshuro icumi, inyungu yabyara ashowe mu buryo butemewe n’amategeko nko mu biyobyabwenge.

Umuyobozi nshingwabikorwa mu Kigega gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi(BDF) innocent Bulindi agira ati:” Iyo utanze ingwate ya miliyoni 36, ushobora kugurizwa inshuro eshanu zayo, ahwanye na miliyoni 180 z’amafaranga, tekereza ibikorwa yakora!”

Aya ni amafaranga ashobora kugura moto zikora ubucuruzi mu gutwara abantu zigera kuri 180.

Buri moto ishobora gukorera amafaranga 5000 ku munsi, bivuga ko moto 180 zishobora gukorera amafaranga 900,000 ku munsi, ahwanye na miliyoni 329 ku mwaka.

Inyungu ziri ukwinshi

Moto TVS nshya ishobora gukora imyaka itatu imeze neza iyo yitaweho, ibi bivuga ko moto nk’izi 180 zikorera miliyoni 329 ku mwaka zakorera hafi miliyari mu myaka itatu, zivuye kuri miliyoni 36 gusa!

Bulindi agira ati:” Mwibuke ko ubu ari bumwe mu buryo bwo guhanga imirimo aho buri mumotari aba atunzwe nayo…ni abantu benshi bakungukira kuri aya mafaranga.”

Uretse ubucuruzi bwo kuri moto, miliyoni 36 zitanzweho ingwate ku nguzanyo ya miliyoni 180, yakora ibintu byinshi no mu buhinzi.

Tuvuge umuntu ahinze ibigori, ashobora gusarura toni 3 kuri hegitari imwe, bivuga ko miliyoni 180 zakoreshwa mu buhinzi bwa hegitari 500 z’ubutaka, zavamo toni 1500 zagura miliyoni 300 z’amafaranga.

Imibare igaragaza ko, amafaranga yose ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bugacungwa neza ashobora kuvamo inyungu zihagije.

Bulindi atangazako ababyungukiramo atari abashoramari gusa; ahubwo n’amabanki ndetse n’igihugu kuko inguzanyo zunguka nibura 16,5% angana na miliyoni 29,5 z’amafaranga.

Mu kiganiro cyatanzwe n’abacuruza Kanyanga bafashwe na Polisi, bivugira ingaruka bahurira mu bucuruzi bwabo, ibihombo bagize n’uburyo Kanyanga yangije ubuzima bwabo n’ubwa bamwe mu bagize imiryango yabo.

Ntambara Nicolas, utuye mu murenge wa Kaniga, mu karere ka Gicumbi, umwe mu bacuruzaga Kanyanga mu myaka irindwi ishize, ayinjiza mu Rwanda ayivanye mu kindi gihugu baturanye, avuga ko yaranguraga litiro yayo ku mafaranga 1500 kandi yari asigaye arangura izigeze ku litiro 100.

Avuga ku buzima bwe nk’umucuruzi wa Kanyanga agira ati:” Natangiye guhura n’ibibazo aho menyeye ko abashinzwe umutekano banshakisha uruhindu, nataye umugore nihisha amezi ane , nyuma nagiye muri Uganda ngo ndebe ko natangira ubuzima ariko guhinga birananira kuko nari naramenyereye kwirirwa muri Kanyanga, byabaye ngombwa ko ngaruka ari bwo nahise mfatwa nkihagera.”

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15 ariko urukiko ngo rusanga ataruhanyije mu rubanza aza kurekurwa.

Aha agira ati:” Mbere y’uko mfatwa, nari mfite umutungo ugera muri miliyoni imwe n’igice, naraguze isambu mfite n’inzu; urukiko rwagiye kundekura nta kintu na kimwe nsigaranye uretse aho ntuye honyine hatarengeje amafaranga 200,000; iyo nshora imbaraga zanjye mu bikorwa byiza mu myaka irindwi, mba ndi umukire, nazize guhitamo nabi.”

Ibi bikaba bisa n’iby’uwitwa Ntamitondero Jean de Dieu nawe wafunzwe umwaka w’igifungo azira gucuruza Kanyanga mu murenge wa Shangasha , akarere ka Gicumbi, nyamara ubu akaba akataje mu buhinzi bw’ibinyomoro, aho asarura ibiro 210 ku mwero bivamo amafaranga 400,000.

-6154.jpg

Ibiyobyabwenge bikomeje gufatwa kubwinshi

Gicumbi ikaba ifatwa nka tumwe mu duce turimo Kanyanga ariko ingamba zikaba zarafashwe ngo ibyo bikorwa bihashywe.

Kuri ibi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje agira ati:” Abaturage bishyiriyeho ingamba zitandukanye nk’amatsinda yo kurwanya Kanyanga ndetse n’amahuriro atandukanye arwanya ibyaha, akaba yunganira inzego zishinzwe umutekano mu guhangana n’abacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge byumwihariko Kanyanga.”

CSP Ndayambaje agira ati:” Twashoboye gusenya inzengero zayo kandi ku bufatanye n’abaturage, duhana amakuru ku buryo ibikorwa by’abayitunda bayambutsa umupaka, ibyinshi biburizwamo.”

Avuga ko yizera ko Kanyanga izacika mu gihe gito ariko akanibutsa abaturage gukomeza ubufatanye.

Polisi ndetse n’abashinzwe ubuzima mu nzego zitandukanye bahora baburira abaturage banywa Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe kubireka kuko bitangiza ubuzima bwabo gusa ahubwo binabakururira ubukene.

RNP

2017-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Ubwanditsi 05 May 2018
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa
INKURU ZAKUNZWE CYANE

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara
POLITIKI

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Ubwanditsi 03 Feb 2020
Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe  gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru