• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Umutoza w’Amavubi amaze kwirukanwa (yavuguruwe)

Umutoza w’Amavubi amaze kwirukanwa (yavuguruwe)

Ubwanditsi 18 Aug 2016 IMIKINO

Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry ukomoka muri Northern Iriland amaze kwirukanwa kuri uwo mwanya.

Ni nyuma y’uko hari ibitangazamakuru bitandukanye byari byanditse ko Mckinstry agomba kwirukanwa kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2016.

Hakaba hari hashize igihe gito bi hwihwiswa ko Mckinstry ashobora kwirukanwa mbere y’umukino uzahuza Amavubi na Ghana kuwa 5 Nzeli 2016.

Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse muri Kanama Amavubi yasubiye inyuma imyanya icumi iri ku mwanya 121 yari ivuye ku mwanya 111

-3725.jpg

Jonathan Mckinstry

Ku ikubitiro uyu mutoza yatezwe umukino wa gishuti na Zambia ihita imutera ibitego 2-0 mu buryo bwihuse hari tariki 29 Werurwe 2015.Uyu mutoza yahise akomeza gushakirwa imikino ya gishuti kuko kugeza iki gihe yirukanwa yari amaze gukina imikino umunani (8) ya gishuti, uheruka yawutsinzwe na Senegal ibitego 2-0 tariki 28 Gicurasi 2016 kuri sitade Amahoro.

Imikino 8 ya gishuti yakinnye yatsinzemo itatu(3), anganya ibiri (2) atsindwa itatu (3).Mu mikino yatsinze harimo umukino u Rwanda rwatsinzemo Tanzania ibitego 2-0 tariki 7 Kamena 2016, yatsinze Ethiopia ibitego 3-1 tariki 28 Kanama 2015 ndetse anatsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2016 mu mukino wa gishuti wateguraga imikino ya CHAN 2016 yari gutangira nyuma y’iminsi itandatu.

Yanganyije na Kenya 0-0 tariki 6 Kamena 2015 ndetse aza kunganya na Cameroon igitego 1-1 tariki ya 6 Mutarama 2016 mu wundi mukino nawo wateguraga CHAN2016 yabereye mu Rwanda.

Uretse kuba yaratsinzwe n’ibihugu nka Zambia na Senegal mu mikino ya gishuti, McKinstry yanatsinzwe na Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakinwe tariki 12 Nzeli 2015.

Mu mikino yo gushaka itike yon gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizakinirwa muri Gabon, u Rwanda rwari rwashyizwe mu itsinda rya mumani (H) aho rwari kumwe na Ghana, Mozambique na Mauritius.

Mu mikino itandatu u Rwanda rwasabwaga gukina, rumaze gukinamo imikino itanu (5).Mu mikino itanu Amavubi amaze gutsindamo imikino ibiri (2) harimo umukino ubanza u Rwanda rwatsinzemo Mozambique igitego 1-0 ndetse na Mauritius ibitego 5-0.Gusa U Rwanda rwatsinzwemo imikino itatu (5) nubwo hasigaye umukino umwe u Rwanda rugomba gukina na Ghana kuwa 1 Nzeli 2016.

Mu mikino Nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi bakina mu mashampiyona y’ibihugu (CHAN2016), u Rwanda rwasezerewe rugeze mu mikino ya ¼ nyuma yo gukurwamo na DR Congo mu minota y’inyongera. Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018, u Rwanda rwakuwemo na Libya nyuma y’ikinyuranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino ibiri yahuje ibihugu byombi. Aha u Rwanda rwatsinze umukino ubanza igitego 1-0, Libya itsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

Muri CECAFA y’ibihugu, u Rwanda rwakinnye imikino itandatu (6), rutsindwa imikino ibiri harimo uwo Amavubi yatsinzwemo na Uganda ku mukino wa nyuma ndetse n’undi u Rwanda rwatsinzwe na Tanzania ibitego 2-0 mu matsinda.

Mu mikino 26 Jonathan McKinstry yatoje, yatsinzemo imikino icumi (10), anganya ine (4) atsindwa imikino 12. Iyo ugerageje gushyira ku mpuzandengo y’imikino uyu mutoza yatoje, usanga yaratsinze 38.4 ku ijana (38.4%) by’imikino yatoje.Yanganyije 15.3% atsindwa 46.1%.

Ibi byatumye Minisiteri y’umuco na siporo(MINISPOC) yari ifite uyu mutoza mu maboko ihitamo kumuhambiriza utwangushye nyuma yo kubona ko nta musaruro yagaragaje nk’uko Rurangayire Guy ushinzwe ibikorwa by’amakipe y’ibihugu muri MINISPOC yabitangarije Radio10.

“Impamvu nyamukuru ni umusaruro mucye w’ikipe (Amavubi) kuva igihe yari ayifite no kuba yaratakaje intego yo kugeza ikipe mu gikombe cya Afurika.Ndumva impamvu ikomeye aruko atabashije gutuma ikipe ihagarara neza ku ruhando mpuzamahanga nk’uko twabyifuzaga (MINISPOC)”.

Rurangayire akomeza avuga ko nta rwitwazo McKinstry yari afite rwo kwitwara nabi kuko avuga ko ibyasabwaga byose yari yarabihawe.

Uyu mutoza yirukanwe nyamara yari yaramaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri(2) amasezerano yasinye mbere yo gukina na Mauritius muri Werurwe 2016.Icyo gihe yahise atsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza.Umukino wo kwishyura ahita anyagira iyi kipe ibitego 5-0 i Kigali.
McKinstry yafashe ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 68 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ariko kugeza ubu ku rutonde ruheruka gusohoka u Rwanda ruri ku mwanya wa 121.

Bigendanye no kuba u Rwanda rufite umukino rugomba gukina na Ghana ku itariki ya 1 Nzeli 2016, Amavubi ari mu kaga gakomeye ko kuzamuka cyane cyangwa kumanuka bikanganye.U Rwanda ruramutse rutsinze Ghana ntacyo byamara muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ariko byatanga amanota yatuma u Rwanda rujya ku mwanya uri munsi ya 121.

Mu gihe ku rundi ruhande, u Rwanda rutsinzwe uyu mukino ntabwo byaba igitangaza Amavubi yisanze mu myanya ya 125 ku rutonde rwakurikira.

Dore urugendo rwose rwa Jonathan Bryan McKinstry mu Rwanda.
Imikino ya gishuti:
Tariki 29/3/2015:Zambia 2-0 Rwanda
Tariki 6/6/2015:Rwanda 0-0 Kenya
Tariki 7/6/2015:Rwanda 2-0 Tanzania
Tariki 28/8/2015:Rwanda 3-1 Ethiopia
Tariki 12/9/2015:Rwanda 0-1 Gabon
Tariki 6/1/2016:Rwanda 1-1 Cameroon
Tariki 10/1/2016:Rwanda 1-0 DR Congo
Tariki 28/5/2016:Rwanda 2-0 Senegal
Urugendo rugana Gabon 2017:
Tariki 14/6/2015:Mozambique 0-1 Rwanda
Tariki 5/9/2015:Rwanda 0-1 Ghana
Tariki 26/3/2016:Mauritius 1-0 Rwanda
Tariki 29/3/2016:Rwanda 5-0 Mauritius
Tariki 4/6/2016:Rwanda 2-3 Mozambique
Tariki 1/9/2016:Ghana vs Rwanda (Uzatozwa n’undi)
Imikino ya CHAN2016:
Amatsinda
Tariki 16/1/2016:Rwanda 1-0 Cote d’Ivoire
Tariki 20/1/2016:Rwanda 2-1 Gabon
Tariki 24/1/2016:Moroco 4-1 Rwanda
Muri ¼ cy’irangiza
Tariki 30/1/2016:Rwanda 1-1 DR Congo(AET 1-2)
Muri CECAFA 2015:
Mu matsinda
Tariki 21/11/2015:Ethiopia 0-1 Rwanda
Tariki 24/11/2015:Rwanda 1-2 Tanzania
Tariki 27/11/2015:Rwanda 3-0 Somalia
Muri ¼ cy’irangiza
Tariki 1/12/2015: Rwanda 0-0 Kenya (penaliti 5-3)
Muri ½ cy’irangiza
Tariki 3/12/2015:Rwanda 1-1 Sudan(4-2)
Umukino wa nyuma
Tariki 5/12/2015:Uganda 1-0 Rwanda
Urugendo rugana mu Burusiya 2018 (Igikombe cy’isi)
Tariki 13/11/2015:Libya 1-0 Rwanda
Tariki 17/11/2015:Rwanda 1-3 Libya

Ntakirutimana Alfred

2016-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya

AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya

Ubwanditsi 29 May 2025
Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Ubwanditsi 31 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi
Mu Rwanda

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi
SHOWBIZ

Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Amerika  yasabye abaturage bayo kuva muri Congo
ITOHOZA

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru