• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23   |   04 Dec 2023

  • Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu   |   03 Dec 2023

  • Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+   |   01 Dec 2023

  • Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo   |   30 Nov 2023

  • Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru   |   30 Nov 2023

  • Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.   |   30 Nov 2023

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Editorial 07 Dec 2016 UBUKERARUGENDO

Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo gikomeye cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare imiyoborere ye igira mu kurengera ibidukikije, nka kimwe mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima iri kubera mu mujyi wa Cancún muri Mexico.

Iki gihembo kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ cyagenewe Perezida Kagame cyashyikirijwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2016.

‘Champions of the Earth’, ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye barimo abayobozi muri za guverinoma, imiryango itari iya leta n’abikorera, bagira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije. 
Kuva byatangira gutangwa mu myaka 12 ishize, bimaze guhabwa abantu 78 bari mu nzego zinyuranye.

Itangazo ryagenewe abanyamakuru rivuga ko iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame kigamije gushimira u Rwanda kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga, kubungabunga icyanya gituwe n’ingagi, kuba igihugu cya mbere ku Isi cyaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi no kwakira inama yemerejwemo ivugurura ry’amasezerano ya Montreal, azatuma hagabanywa dogere 0.50C ku bushyuhe bw’Isi, mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubidukikije, Erik Solheim yavuze ko Perezida Kagame atanga urugero rw’imiyoborere ikenewe ngo ibihugu bigire iterambere ridasigana no kurengera ibidukikije.

Ati “Perezida Kagame atanga urugero ry’imiyoborere ikenewe ku Isi mu guhangana n’ingorane zishingiye ku bidukikije duhura nazo uyu munsi n’abazadukomokaho. Yashyize kurengera ibidukikije muri gahunda zo kwitabwaho mu iterambere ry’u Rwanda, yimakaza imyumvire ko kwita ku bidukikije ari ingenzi mu busugire bw’ubukungu n’imibereho myiza yacu.’’

“Gahunda y’u Rwanda yo kongera kubaka ibidukikije ni igihamya ko kwita ku bidukikije bishobora kubyazwa amafaranga no guhaza ibyifuzo by’abaturage bari gutera imbere. Muri make imiyoborere n’icyerekezo bya perezida Kagame byerekanye ko ibihugu biharanira inyungu iri mu gutuma bidukikije bikomeza gusagamba.’’

Ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye bishingiye ku bidukikije birimo ubutaka, amashyamba, amazi n’ibyanya bibungabunzwe, kuko bitanga amahirwe y’ubuhinzi, uburobyi, ingufu n’ubukerarugendo.

Gusa iyo mitungo kamere iri ku gitutu gikomeye kubera abaturage bari kwiyongera, ikoreshwa ryabyo mu buryo budakwiye, isuri itwara ubutaka, kwangiza amashyamba n’ihindagurika ry’ibihe. Gusa u Rwanda ngo rwanabaye icyitegererezo mu iterambere hitawe no ku bidukikije, kugabanya ubukene no gufasha buri wese kumva ko afite inshingano zo kurengera ibidukikije.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko “Ibidukikije biri ku izingiro ry’iterambere ry’u Rwanda’’ ku buryo mu gusigasira umurage bafite birimo ingagi n’amashyamba yo hambere kandi buri wese akumva ko ari inshingano ze, bizazanira ubukungu abaturage bose muri rusange.

Mu kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwabashije guhuza imbaraga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu kongera gusana no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ituwe n’ingagi z’imisozi yari itangiye kwangirika, ubu ni isoko ikomeye y’amadovize asarurwa n’ibyo bihugu.

Perezida Kagame yahawe igihembo hamwe n’abandi mu zindi nzego, barimo Umuhinde Afroz Shah,Ikigo cy’ingufu cyo muri Maroc, Moroccan Sustainable Energy Agency, MASEN, Umuhanga mu binyabuzima wo muri Mexique, Jose Sarukhan Kermez, Leyla Acaroglu wo muri Australia na Berta Cáceres wo muri Honduras, uhawe iki gihembo yaritabye Imana muri Werurwe 2016.

Perezida Paul Kagame atera igiti

2016-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Editorial 16 Jan 2019
Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Editorial 21 Oct 2023
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019
Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Editorial 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

08 Nov 2023
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

10 Oct 2023
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

04 Oct 2023
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru