• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017 IMIKINO

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette yabataye muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gutanga ruswa mu matora aheruka gukorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Aya matora yasize Nkurunziza Gustave usanzwe ari umuyobozi atsinze n’amajwi 18 ku icyenda ya Leandre Karekezi, yakurikiwe n’ amakuru yacicikanaga ko hari amafaranga atagira ingano yatanzwe kugira ngo bamwe mu bayobozi b’amakipe babe batora Nkurunziza Gustave.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko Hatumimana Christian usanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda hamwe na Uwera Jeanette usanzwe ari umubitsi waryo, bari mu maboko ya Police kuva kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.

Avugana n’Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ni byo abo bayobozi babiri bari mu maboko ya Police,ibyaha bakurikiranyweho harimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe. Kuba bifite aho bihuriye no gutanga ruswa mu matora, biri mu byo tugikurikirana kuko iperereza riracyakomeje”.

SP Hitayezu Emmanuel yakomeje avuga ko iperereza ryabaye rifashe abo bayobozi bombi (umubitsi n’umunyamabanga) gusa ko kugeza ubu bagikurikirana ngo barebe niba haba hari abandi baba bari inyuma yabyo.

Kuwa gatandatu tariki ya 4/2/2017, kuri stade Amahoro, habereye amatora y’umuyobozi mushya mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, FRVB, wagombaga gusimbura Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe gusa na we akaba yari mu biyamamaje kongera kuyobora nkuko amategeko abimwemerera.

Nkurunziza Gustave wari waragiye anengwa na benshi mu bakurikiranira hafi uyu mukino kubera uburyo wagendaga usubira inyuma umunsi ku munsi, yaje gutsinda amatora ku buryo butunguranye yegukana amajwi 18 kuri 27 y’abatoye kuri uwo munsi, ni ko kongera kuba umuyobozi w’ iri shyirahamwe atsinze Karekezi Leandre wahoze ari Mayor w’akarere ka Gisagara.

Amakuru yahise atangira gucicikana nyuma y’aya matora, ni uko abayobozi b’amakipe bagera kuri 20 muri 27 bagombaga gutora, ngo baje kuganirizwa mbere, aya makuru avuga ko buri umwe yaba yarahawe ibihumbi magana atandatu (600 000Frw) ngo azatore Nkurunziza Gustave asubire ku buyobozi.

Aya mafaranga agera kuri miliyoni 12 mu manyarwanda(12 000 000FRW), bivugwa ko yaje kuva kuri “Compte” ya komite olimpike icyumweru kimwe mbere y’amatora, ashyirwa kuya FRVB muri gahunda ya Solidarite Olimpike nkuko amakuru akomeza abitangaza. Aya mafaranga aho gukoreshwa mu iterambere ry’uyu mukino, akaba yarahise ashorwa mu matora nkuko bitangazwa, gusa iperereza rikaba rigikomeje.

-5712.jpg

Christian Hatumimana wari umunyamabanga ni umwe mu batawe muri yombi

2017-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Ubwanditsi 21 Nov 2021
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Ubwanditsi 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 21 Mar 2016
Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Amavubi  ngo yibasiwe  n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane  byo muri Tunisia
IMIKINO

Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Ubwanditsi 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru