• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Ubwanditsi 22 Jun 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Peru igitego kimwe ku busa, Argentine inyagirwa na Croatia 3-0, biyishyira mu mazi abira yo gusezererwa itarenze umutaru.

Kuri uyu wa 21 Kamena 2018, imikino y’Igikombe cy’Isi yakomeje hakinwa iyo mu itsinda C yabimburiwe n’uwa Denmark na Australia zanganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wakurikiwe n’uw’u Bufaransa “Les Bleus” bwatsinze igitego kimwe cya rutahizamu Kylian Mbappé Lottin ukinira Paris Saint Germain, cyabonetse ku munota wa 34. Iki gitego rukumbi cyahesheje Abafaransa gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino ibiri aho bufite amanota atandatu.

Mbappé w’imyaka 19 wari utaravuka ubwo u Bufaransa ubwo bwatwaraga Igikombe cy’Isi mu 1998, yabaye umukinnyi muto utsindiye igihugu cye igitego muri iyi mikino.

Umukino wari witezwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ni uwahuje Argentine ya kizigenza Lionel Messi yakinaga na Croatia ya Luka Modrić. Ikipe yo muri Amerika y’Epfo ntiyahiriwe kuko yatsindiwe ku kibuga cya Nizhy Novgorod cyarimo abafana 43,319 ibitego bitatu ku busa.

Ibitego bya Croatia byatsinzwe na Ante Rebic (53), Luka Modrić (80) na Ivan Rakitic washyizemo agashinguracumu ku munota wa 90, ihita ikomeza muri 1/8.

Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’isi cyo mu 2014 cyabereye muri Brazil igatsindwa n’u Budage, ishobora gusezererwa itarenze umutaru kuko mu mikino ibiri imaze gukina ifitemo inota rimwe yabonye inganya na Iceland, icyo gihe Messi yarase penaliti.

Argentine itozwa na Jorge Sampaoli yatengushywe n’umunyezamu wayo Willy Caballero watsinzwe igitego kitavuzweho rumwe, itegereje umukino wa nyuma wo mu itsinda uzayihuza na Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu Mujyi wa St Petersburg.

Mu gihe Iceland yatsinda Nigeria, izaba ikeneye kunganya na Croatia mu mukino wa nyuma uzabera Rostov ngo ikomeze.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kamena 2018

- Nigeria vs Iceland (17:00 Pm)

- Brazil vs Costa Rica (14:00 Pm)

- Serbia vs U Busuwisi (20:00 Pm)

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain na mugenzi we wa Atletico Madrid, Antoine Griezmann bishimira igitego

Mbappe yanditse amateka yo kuba umukinnyi muto utsindiye u Bufaransa igitego mu Gikombe cy’isi

Stade zo mu Burusiya zirimo abafana benshi

Abakinnyi b’Abafaransa bari bafite ibyishimo

Kylian Mbappe yatsinze igitego cyahesheje igihugu cye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro

Umunyezamu wa Argentina Wilfredo Caballero akuramo umupira watewe na Perisic

Messi yari yacitse intege nyuma y’umukino

Maradona ari mu barebye uyu mukino

Abafana ba Argentine bari bifitiye icyizere mbere y’umukino

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 27 Nov 2024
Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Ubwanditsi 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi
INKURU NYAMUKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti
IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli
Mu Rwanda

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Ubwanditsi 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru