• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Ubwanditsi 22 Jun 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Peru igitego kimwe ku busa, Argentine inyagirwa na Croatia 3-0, biyishyira mu mazi abira yo gusezererwa itarenze umutaru.

Kuri uyu wa 21 Kamena 2018, imikino y’Igikombe cy’Isi yakomeje hakinwa iyo mu itsinda C yabimburiwe n’uwa Denmark na Australia zanganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wakurikiwe n’uw’u Bufaransa “Les Bleus” bwatsinze igitego kimwe cya rutahizamu Kylian Mbappé Lottin ukinira Paris Saint Germain, cyabonetse ku munota wa 34. Iki gitego rukumbi cyahesheje Abafaransa gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino ibiri aho bufite amanota atandatu.

Mbappé w’imyaka 19 wari utaravuka ubwo u Bufaransa ubwo bwatwaraga Igikombe cy’Isi mu 1998, yabaye umukinnyi muto utsindiye igihugu cye igitego muri iyi mikino.

Umukino wari witezwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ni uwahuje Argentine ya kizigenza Lionel Messi yakinaga na Croatia ya Luka Modrić. Ikipe yo muri Amerika y’Epfo ntiyahiriwe kuko yatsindiwe ku kibuga cya Nizhy Novgorod cyarimo abafana 43,319 ibitego bitatu ku busa.

Ibitego bya Croatia byatsinzwe na Ante Rebic (53), Luka Modrić (80) na Ivan Rakitic washyizemo agashinguracumu ku munota wa 90, ihita ikomeza muri 1/8.

Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’isi cyo mu 2014 cyabereye muri Brazil igatsindwa n’u Budage, ishobora gusezererwa itarenze umutaru kuko mu mikino ibiri imaze gukina ifitemo inota rimwe yabonye inganya na Iceland, icyo gihe Messi yarase penaliti.

Argentine itozwa na Jorge Sampaoli yatengushywe n’umunyezamu wayo Willy Caballero watsinzwe igitego kitavuzweho rumwe, itegereje umukino wa nyuma wo mu itsinda uzayihuza na Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu Mujyi wa St Petersburg.

Mu gihe Iceland yatsinda Nigeria, izaba ikeneye kunganya na Croatia mu mukino wa nyuma uzabera Rostov ngo ikomeze.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kamena 2018

- Nigeria vs Iceland (17:00 Pm)

- Brazil vs Costa Rica (14:00 Pm)

- Serbia vs U Busuwisi (20:00 Pm)

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain na mugenzi we wa Atletico Madrid, Antoine Griezmann bishimira igitego

Mbappe yanditse amateka yo kuba umukinnyi muto utsindiye u Bufaransa igitego mu Gikombe cy’isi

Stade zo mu Burusiya zirimo abafana benshi

Abakinnyi b’Abafaransa bari bafite ibyishimo

Kylian Mbappe yatsinze igitego cyahesheje igihugu cye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro

Umunyezamu wa Argentina Wilfredo Caballero akuramo umupira watewe na Perisic

Messi yari yacitse intege nyuma y’umukino

Maradona ari mu barebye uyu mukino

Abafana ba Argentine bari bifitiye icyizere mbere y’umukino

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Ubwanditsi 13 Aug 2018
FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia
IMIKINO

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi
IMIKINO

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi
Mu Rwanda

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru