• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO

Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 14 Nov 2018 POLITIKI

Mu gitaramo gikomeye yaraye akoze mu ijoro ryakeye, umunyamukizi wahindutse umunyapolitiki Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yateguje abakunzi be inyota afite yo guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Uganda ateganyijwe muri 2021.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikorera kuri murandasi, byanditse ko amateka yanditswe mu kinyejana cya 21, ku wa 10 Ugushyingo 2018 na Hon. Kyagulanyi [Bobi Wine] uri mu bagize Inteko Nshingamategeko ya Uganda nyuma y’uko akoze igitaramo ’Kyarenga Concert’ cyitabiriwe n’abantu uruvuganzoka.

Ni igitaramo kandi yaranamurikiyemo indirimbo ye nshya yise ‘Tuliyambala engule’. Imbere y’abari bitabiriye igitaramo cye, Bobi Wine yasabwe kongera kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, ibintu byashimishije benshi. Iki gitaramo kandi cyatambukaga imbona nkubone kuri BBS TV.

Bobi Wine

Bobi Wine yemeje ko aziyamamariza kuyobora Uganda.

Iki gitaramo cyari cyahurije hamwe abantu mu ngeri zitandukanye barimo abanyapolitiki, abakuze kugeza ku rubyiruko, byabaye umwanya mwiza kuri Bobi Wine wo kwemeza ko aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2021. Yasabye abari mu gitaramo cye gufata neza ibyangombwa byabo kuko ari byo bazakenera ku munsi w’amatora. Ati: “Ndabasaba gukomeza kubika neza ibyangombwa byanyu (indangamuntu zanyu). Kuko ni byo muzakenera gusa. Ibindi mubiturekere.”

Amaze kuvuga ibi, yakomewe amashyi n’abari muri iki gitaramo nk’uko Chimpreports yabyanditse. Abagejeje igihe cyo gutora, basabwa amakarita ndangamuntu kugira ngo bazagire uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda agiye kuba ku nshuro ya kane. Bobi Wine, ati “Hasigaye imyaka ibiri gusa. Tuzahangana n’uriya mugabo.”

Iki kinyamakuru kivuga ko Bobi Wine yabanje kubonwa mu isura y’umunyamuziki ariko ngo kuva yakwicara mu ntebe ya politiki yinjiye mu kibuga aho benshi bamufata nk’uwashinga ishyaka rya politiki akanariyobora.

Bamwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo baririmbiye kuri CD, mu gihe Bobi Wine yaririmbye afashijwe byihariye na band ye. Abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo; Eddy Kenzo, Eddy Yawe, Mikie Wine, Pallaso, Kabako, King Saha, Carol Nantongo, Spice Diana, Nina Roz, Renah Nalumansi, Lil Pazo n’abandi.

Nta mubare nyawo ufatika w’abitabiriye igitaramo cya Bobi Wine, gusa bimwe mu binyamakuru birahuriza ku bantu bari hagati ya 10,000 na 15,000.

Itegeko rivuga ko abishatse, Prezida Museveni yemerewe gukomeza akitoza

Itegeko Nshinga rya Uganda ryakuyeho inzitizi ku muntu ushaka kwiyamamariza kuyobora Uganda arengeje imyaka 75

Perezida Yoweli Museveni wemerewe n’itegeko Nshinga rya Uganda kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri ubu ufite imyaka 73 y’amavuko, amaze imyaka irenga 30 ategeka Uganda guhera mu mwaka wa 1986.

AMAFOTO:

Bobi Wine

Bobi Wine

Related image

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Bobi Wine at his Kyarenga Concert in Basaabala

 

2018-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Moïse Katumbi yatangaje ko mu kwezi gutaha azasubira muri Congo

Moïse Katumbi yatangaje ko mu kwezi gutaha azasubira muri Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego z’umutekano zibangamira abashaka kwigaragambya

Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego z’umutekano zibangamira abashaka kwigaragambya

Ubwanditsi 09 May 2018
Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Kambarage
    November 15, 20181:36 pm -

    Genda Uganda warakubitiste gusa ntawakirengagizako wabaye umubyeyi wabenshi mubihe bitandukanye niyo mpanvu havuste. Na bobi wine . turagusengera uwiteka akomeze kukwitaho Uganda we .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi
Mu Rwanda

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Ubwanditsi 26 Mar 2017
FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera  imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga
Amakuru

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

Ubwanditsi 29 Oct 2025
Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura
INKURU NYAMUKURU

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru