• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO

Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 14 Nov 2018 POLITIKI

Mu gitaramo gikomeye yaraye akoze mu ijoro ryakeye, umunyamukizi wahindutse umunyapolitiki Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yateguje abakunzi be inyota afite yo guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Uganda ateganyijwe muri 2021.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikorera kuri murandasi, byanditse ko amateka yanditswe mu kinyejana cya 21, ku wa 10 Ugushyingo 2018 na Hon. Kyagulanyi [Bobi Wine] uri mu bagize Inteko Nshingamategeko ya Uganda nyuma y’uko akoze igitaramo ’Kyarenga Concert’ cyitabiriwe n’abantu uruvuganzoka.

Ni igitaramo kandi yaranamurikiyemo indirimbo ye nshya yise ‘Tuliyambala engule’. Imbere y’abari bitabiriye igitaramo cye, Bobi Wine yasabwe kongera kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, ibintu byashimishije benshi. Iki gitaramo kandi cyatambukaga imbona nkubone kuri BBS TV.

Bobi Wine

Bobi Wine yemeje ko aziyamamariza kuyobora Uganda.

Iki gitaramo cyari cyahurije hamwe abantu mu ngeri zitandukanye barimo abanyapolitiki, abakuze kugeza ku rubyiruko, byabaye umwanya mwiza kuri Bobi Wine wo kwemeza ko aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2021. Yasabye abari mu gitaramo cye gufata neza ibyangombwa byabo kuko ari byo bazakenera ku munsi w’amatora. Ati: “Ndabasaba gukomeza kubika neza ibyangombwa byanyu (indangamuntu zanyu). Kuko ni byo muzakenera gusa. Ibindi mubiturekere.”

Amaze kuvuga ibi, yakomewe amashyi n’abari muri iki gitaramo nk’uko Chimpreports yabyanditse. Abagejeje igihe cyo gutora, basabwa amakarita ndangamuntu kugira ngo bazagire uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda agiye kuba ku nshuro ya kane. Bobi Wine, ati “Hasigaye imyaka ibiri gusa. Tuzahangana n’uriya mugabo.”

Iki kinyamakuru kivuga ko Bobi Wine yabanje kubonwa mu isura y’umunyamuziki ariko ngo kuva yakwicara mu ntebe ya politiki yinjiye mu kibuga aho benshi bamufata nk’uwashinga ishyaka rya politiki akanariyobora.

Bamwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo baririmbiye kuri CD, mu gihe Bobi Wine yaririmbye afashijwe byihariye na band ye. Abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo; Eddy Kenzo, Eddy Yawe, Mikie Wine, Pallaso, Kabako, King Saha, Carol Nantongo, Spice Diana, Nina Roz, Renah Nalumansi, Lil Pazo n’abandi.

Nta mubare nyawo ufatika w’abitabiriye igitaramo cya Bobi Wine, gusa bimwe mu binyamakuru birahuriza ku bantu bari hagati ya 10,000 na 15,000.

Itegeko rivuga ko abishatse, Prezida Museveni yemerewe gukomeza akitoza

Itegeko Nshinga rya Uganda ryakuyeho inzitizi ku muntu ushaka kwiyamamariza kuyobora Uganda arengeje imyaka 75

Perezida Yoweli Museveni wemerewe n’itegeko Nshinga rya Uganda kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri ubu ufite imyaka 73 y’amavuko, amaze imyaka irenga 30 ategeka Uganda guhera mu mwaka wa 1986.

AMAFOTO:

Bobi Wine

Bobi Wine

Related image

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Kyarenga Concert

Bobi Wine at his Kyarenga Concert in Basaabala

2018-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018
RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Ubwanditsi 26 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Kambarage
    November 15, 20181:36 pm -

    Genda Uganda warakubitiste gusa ntawakirengagizako wabaye umubyeyi wabenshi mubihe bitandukanye niyo mpanvu havuste. Na bobi wine . turagusengera uwiteka akomeze kukwitaho Uganda we .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda
Mu Rwanda

Burundi : Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Mu Mahanga

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Ubwanditsi 13 May 2016
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane
POLITIKI

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Ubwanditsi 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru