• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 May 2018 POLITIKI

Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yatangaje ko hari kuvugururwa politiki y’itangazamakuru kugira ngo ribashe guhangana n’ibibazo birimo ubukene buryugarije.

Yakomoje ku kibazo kiri mu itangazamakuru ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 Radio Rwanda imaze ibayeho.

Ikibazo cy’amikoro make ni kimwe mu byakunze kuvugwaho gusubiza inyuma itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse bikanatuma benshi mu barigezemo barivamo batamazemo kabiri.

Ba nyir’ibitangazamakuru cyane cyane ibyigenga bagiye bagaragaza ko batabona amasoko ya Leta kubera kuyahanganira n’ibinyamakuru bya Leta mu gihe abikorera batarakangukira kwamamaza.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa azasubiza bimwe mu bibazo bibangamiye itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Yagize ati “Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari imbogamizi. Ikibazo cy’ikoranabuhanga, hari abo byabereye imbogamizi ku binyamakuru bitandukanye, aho babonaga umutungo mu kwamamaza n’ibindi uyu munsi bitagishoboka kubera ikoranabuhanga […] Turiho turavugurura politiki y’itangazamakuru kugira ngo turore ko yaza isubiza bimwe muri ibyo bibazo twese dushyize hamwe […] cyane igamije impinduramatwara mu itangazamakuru.”

Icyakora Kaboneka yasabye ba nyir’ibitangazamakuru kwishakamo ibisubizo bihuriza hamwe kugira ngo bubake ibinyamakuru bikomeye.

Yagize ati “ Turiho tuvugana n’inzego z’itangazamakuru, cyane abafite ibitangazamakuru kubasaba kwihutira kujyana n’iryo koranabuhanga ariko cyane cyane tubasaba kwishyira hamwe aho kugira ngo bakomeze kwaguka umwe umwe.”

Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bifunga imiryango kubera amikoro make. Radiyo KFM na Royal Tv ni bimwe mu byari bikomeye byafunze.

Umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’itangazamakuru, hatanzwe igitekerezo cy’uburyo abagenerwa amakuru bajya bagira umusanzu batanga kugira ngo ibinyamakuru bibeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel yagize ati “Tugomba gushyiraho uburyo butuma dukomeza kubaho, ayo mafaranga avamo akaba yakwifashishwa mu kwishyura iminara ituma ayo makuru abageraho n’ibindi […] niba ibishingwe byishyurwa, guparika imodoka bikaba byishyurwa no kugeza amakuru ku baturage bikwiye kwishyurwa.”

Mugisha yavuze ko nk’ubu hari sosiyete abaturage bishyuraho ifatabuguzi ngo babashe kureba televiziyo ariko amafaranga izo sosiyete zishyurwa nta na rimwe rihabwa ibinyamakuru bitanga ayo makuru.

Mu Rwanda habarurwa radiyo 35, muri zo 27 ni izigenga mu gihe iza leta ari umunani; Televiziyo zisaga icumi, zirimo imwe ifashwa na leta, ibinyamakuru byandika ku mpapuro bikabakaba 45 n’imbuga za internet zirenga 100.

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Ubwanditsi 11 Jun 2019
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ubwanditsi 16 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Ubwanditsi 10 Feb 2019
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi
POLITIKI

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Kigali : Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo Diane Rwigara  [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Kigali : Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo Diane Rwigara [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 06 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru