• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

RUSHYASHYA 08 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, anahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera muri Tanzania.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ U-20.

Abatoza bashyizweho ni Cassa Mbungo André nk’Umutoza Mukuru, Ntamuhanga Tumaini nk’umwungiriza we, Peter Otema akaba uwongerera imbaraga abakinnyi, mu gihe Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’ ari we utoza abanyezamu.

Aba batoza bahise banahamagara abakinnyi bazatoza iyi kipe, by’umwihariko mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Abanyezamu bahamagawe ni Kabera Bonheur (MARINE FC), Nsengumuremyi Alfa (Mahembe FTC) na Mugisha Claude (Gasogi United).

Ba myugariro ni Ukwiyegukundwa Aloys (Motard FC), Igiraneza David (Police FC), Gisubizo Emmanuel (FC Bayern Academy), Tuyishimwe Kennedy (Mukura FC), Ishimwe Fredy (Tony FC), Cyusa Fiston (Police FC), Sheja Djibril (Tony Academy), Niyompano Pacifique (Gasogi United).

Abakina mu kibuga hagati bahamagawe ni Nkundukuri M. Léon (Gasogi United), Mugisha Irene (AS Kigali), Byiringiro Thierry (Gasogi United), Taufick Manzi (Police FC), Ndungutse Assouman (APR FC), Nshimiyimana K. Celestin (Gorilla FC), Dushime Claude (Tony Academy).

Ba rutahizamu ni Ishimwe Aimée Thierry (Gorilla FC), Uwineza René (Intare FC), Mutembe Poul (Police FC), Mugunga Daniel (Tony Academy), Nshimiyimana Olivier (FC Bayern Academy), Nshimiyimana Obed (Kiyovu SC) na Hagenimana Eric (Marine FC).

Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa, yatinze gutangira imyitegura ku mpamvu z’uko hari hataraboneka ingengo y’imari izatuma yitabira, ariko ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, iraboneka bihabwa umurongo.

Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania. Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

Itsinda B irimo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikabamo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.

Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

Image

ImageImageImageImage

2026-09-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024
Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Ubwanditsi 25 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 12 Mar 2017
Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.
Amakuru

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Ubwanditsi 22 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru