• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yaramaze kwizera kuzamuka mu itsinda rya mbere ari iya mbere, yandagajwe na Lions d’Atlas za Maroc mu mukino usoza iyo muri iri tsinda, itsindwa ibitego 4-1 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
-1920.jpg

Sugira ahanganye namyugaruriro wa Maroc

Umutoza w’Amavubi, yari yakoze impinduka aho yabanje mu kibuga abakinnyi 8 bose badasanzwe babanza mu kibuga. Mugihe abakinnyi batatu Rwatubyaye Abdul, Nshimiyimana Imran na Sugira Ernest, ari bo bakinnyi bazwi bari muri uyu mukino. Tubibutse ko aba bakinnyi ari nabo babanje mu kibuga igihe u Rwanda rutsinda Gabon.

-1916.jpg

Hegman watsinze kimwe cya Mavubi

Uyu mukino wari ufite byinshi uvuze ku ikipe y’igihugu ya Maroc dore ko yasabwaga gutsinda igategereza ko Gabon yayitabara nibura ikanganya cyangwa igatsindwa na Cote d’Ivoire ariko ku kinyuranyo cy’ibitego bike mu wundi mukino wabereye i Huye.

Maroc yabonye igitego cya mbere ku munota wa 16 w’umukino, gitsinzwe na Abdelghani Mouaoui ku mupira mwiza yahawe na Abdessalam Benjellouni.

Byasabye iminota umunani gusa ngo Maroc ibone igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz ku munota wa 24 w’umukino.

Amavubi yakomeje gusatira Maroc, maze ku mupira wari uvuye kuri Michel Rusheshangoga, Hegman Ngomirakiza atsinda igitego kimwe ku munota wa 27.

-1917.jpg

Umutoza yari yabanjemo bakinnyi bagize ikipe ya kabiri

Maroc yihariye iminota 10 isoza igice cya mbere ndetse ibonamo ibitego bibiri byatsinzwe na Abdeladim Khadrouf ku munota wa 38 ubwo yari ahawe umupira na Abdelghani Mouaoui mu gihe uyu Abdelghani Mouaoui yitsindiye igitego cye cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 43.

-1918.jpg

Perezida Kagame yari yaje kwihera ijisho abasore uko bakina

Amavubi yakoze impinduka hakiri kare ku munota wa 41, Rusheshangoga wavunitse asimburwa na Ombolenga Fitina.

-1919.jpg

Imvura yabanje kungwa ari nyinshi

U Rwanda rukaba rusoje imikino yo mu itsinda rya mbere rufite amanota 6, rukurikiwe na Cote d’ivoire yatsinze Gabon, nayo ifite atandatu mu gihe Maroc ifite 4, Gabon ikagira inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

U Rwanda ruzahura n’izaba iya kabiri mu itsinda B mu gihe muri 1/4 Cote d’Ivoire izahura n’izaba iya mbere muri iri tsinda ry’i Huye.

Abakinnyi babanjemo:

RWANDA: 18 Kwizera Olivier, 3 Mwemere Ngirinshuti, 2 Michel Rusheshangoga, 15 Faustin Usengimana, 22 Rwatubyaye Abdul, 20 Hegman Ngomirakiza, 5 Imran Nshimiyimana, 4 Djihad Bizimana, 11 Savio Nshuti, 16 Ernest Sugira, 19 Yussuf Habimana.

MAROC: 1 El Bourkadi, 16 Oulhaj, 5 Achchakir, 15 Aziz, 23 Erraki , 10 El Moubarki, 11 Khadrouf, 6 Nakach, 4 El Yamiq, 9

M.Fils

2016-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Ubwanditsi 24 Jun 2021
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ubwanditsi 09 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe
Mu Rwanda

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Ubwanditsi 11 May 2018
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba
ITOHOZA

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Ubwanditsi 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru