• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro

APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017 IMIKINO

Umukino wahuzaga APR FC na Police FC warangiye amakipe yombi anganya 0-0 biha amahirwe Kiyovu Sports yatsinze Sunrise 1-0 yo gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017, Shampiyona yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa Karindwi. APR FC yagiye mu kibuga iri ku mwanya wa mbere yashakaga gushimangira yagowe no kubona amanota atatu imbere ya Police FC itozwa na Seninga Innocent ndetse birangira amakipe anganyije 0-0.

Umukino wahuje impande zombi waranzwe no gucungana cyane ndetse uburyo bwabonetse nta cyo bwatanze kuko abanyezamu bose babaye ibamba.

Mu gice cya mbere cy’umukino, abakinnyi ba APR FC bageragezaga guhanahana umupira ariko amahirwe babonye imbere y’izamu Hakizimana Muhadjili ntabwo yashoboye kuyabyaza umusaruro imbere y’umunyezamu Nzarora Marcel.

Police FC na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya APR FC ariko Kimenyi Yves umaze kwigaragaza nk’umunyezamu mwiza agahagarara bwuma imbere ya ba rutahizamu ba Police FC barimo Mico Justin, Mushimiyimana Mohammed na Biramahire Christophe bahererekanyaga umupira neza bashaka kunyeganyeza inshundura ze.

Umusifuzi Uwikunda Samuel wari uyoboye umukino yahushye mu ifirimbi nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Amakipe yombi yavuye mu kiruhuko asa n’agerageza gusatirana gusa nta cyo byatanze.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza kuri uyu munsi yinjiza Twizeyimana Martin Fabrice ariko na we utagize icyo ahindura.

Kiyovu Sports yakinaga na Sunrise FC yayitsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 18 w’igice cya mbere, ihita ifata umwanya wa mbere aho ifite amanota 15 imbere ya APR FC ifite 14.

Imikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiyona

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017:
-  Kiyovu Sports 1-0 Sunrise
-  Miloplast 2-2 Mukura VS
-  Marines 1-4 AS Kigali

Ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2017
-  Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15:30)

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017:

-  Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports warasubitswe.
-  Espoir FC 0-0 Bugesera FC

2017-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Ubwanditsi 01 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?
ITOHOZA

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 12 Oct 2021
u Burundi bwemeye kwakira  imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi
Mu Mahanga

u Burundi bwemeye kwakira imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

Ubwanditsi 03 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru