• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Ubwanditsi 17 Sep 2018 IMIKINO

Enyimba International Football Club ishoboye kuvana inota rimwe i Nyamirambo imbere ya Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza k’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Ni umukino Rayon Sports yagaragaje ko yashoboraga kuwutsinda.

Saa saba z'amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Saa saba z’amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Bwa mbere Rayon Sports igera muri uru rwego rw’irushanwa yagaragaje nanone ko itahageze bigezo. Igerageza kuyobora uyu mukino no kugira amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Enyimba, gusa ntibyakunda.

Saa munani n’iminota 15 Stade ya Kigali i Nyamirambo yari ifunzwe imiryango kubera kuzura cyane. Abafana baje kuyishyigikira ari benshi.

Yayoboye umukino kuva ugitangira, mu gice cya mbere Caleb Bonfils agora cyane abugarira ba Enyimba agerageza amahirwe menshi ariko ntaboneze mu izamu.

Enyimba nk’ikipe nkuru niyo yagumanaga umupira kenshi ku kigero cya 51% mu gice cyambere, gusa Rayon Sports ikayirusha amashagaga imbere y’izamu kuko yateye mu izamu ibonejemo kabiri umuzamu akahaba ibamba. Naho Enyimba yateyemo rimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko Rutanga Eric umaze iminsi atsindira Rayon abonamo ikarita y’umuhondo.

Saa munani stade yari yuzuye

Saa munani stade yari yuzuye

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugerageza gusatira  cyane itera kenshi ku izamu rya Enyimba ariko umunyezamu wayo ahaba umuhanga bikomeye.

Nanone muri iki gice Enyimba yakomeje guhanahana umupira neza no kuwugumana ariko abasore ba Rayon bawufata bakaboneza ku izamu.

Mugisha Gilbert yaje gusimbura Saddam Nyandwi ngo bongere imbaraga hagati, uburyo bwose bwageragejwe ntibwatanze umusaruro w’igitego kiba gikenewe.

Rayon yateye ku izamu inshuro 19 muri zo inshuro 7 zaboneje mu izamu umunyezamu akuramo iyo mipira, naho Enyimba yo yaboneje mu izamu kabiri gusa mu nshuro 12 bateye ku izamu.

Rayon Sports yabonye koruneri 13 ntizabyara umusaruro naho Enyimba ibona enye(4) nazo zitatanze umusaruro.

Umukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Nzeri muri Nigeria.

Abo muri Nigeria bazanye n'iyi kipe hamwe n'umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w'umukara)

Abo muri Nigeria bazanye n’iyi kipe hamwe n’umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w’umukara)

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Stade abenshi bari ubururu n'umweru

Stade abenshi bari ubururu n’umweru

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Wari umukino unogeye ijisho

Wari umukino unogeye ijisho

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Rwatubyaye agerageza gutsinda n'umutwe

Rwatubyaye agerageza gutsinda n’umutwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Ifirimbi ya nyuma

Ifirimbi ya nyuma

Enyimba yanyuzwe n'inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Enyimba yanyuzwe n’inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

 

2018-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi  Ragga Dee  nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Umuhanzi Ragga Dee nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule  nicyo cyizambya umupira w’abagore

Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule nicyo cyizambya umupira w’abagore

Ubwanditsi 18 Aug 2016
APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025
Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Ubwanditsi 05 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Amagambo atangaje ya Twagiramungu  ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘
Mu Rwanda

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo
HIRYA NO HINO

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru