• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Ubwanditsi 17 Sep 2018 IMIKINO

Enyimba International Football Club ishoboye kuvana inota rimwe i Nyamirambo imbere ya Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza k’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Ni umukino Rayon Sports yagaragaje ko yashoboraga kuwutsinda.

Saa saba z'amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Saa saba z’amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Bwa mbere Rayon Sports igera muri uru rwego rw’irushanwa yagaragaje nanone ko itahageze bigezo. Igerageza kuyobora uyu mukino no kugira amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Enyimba, gusa ntibyakunda.

Saa munani n’iminota 15 Stade ya Kigali i Nyamirambo yari ifunzwe imiryango kubera kuzura cyane. Abafana baje kuyishyigikira ari benshi.

Yayoboye umukino kuva ugitangira, mu gice cya mbere Caleb Bonfils agora cyane abugarira ba Enyimba agerageza amahirwe menshi ariko ntaboneze mu izamu.

Enyimba nk’ikipe nkuru niyo yagumanaga umupira kenshi ku kigero cya 51% mu gice cyambere, gusa Rayon Sports ikayirusha amashagaga imbere y’izamu kuko yateye mu izamu ibonejemo kabiri umuzamu akahaba ibamba. Naho Enyimba yateyemo rimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko Rutanga Eric umaze iminsi atsindira Rayon abonamo ikarita y’umuhondo.

Saa munani stade yari yuzuye

Saa munani stade yari yuzuye

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugerageza gusatira  cyane itera kenshi ku izamu rya Enyimba ariko umunyezamu wayo ahaba umuhanga bikomeye.

Nanone muri iki gice Enyimba yakomeje guhanahana umupira neza no kuwugumana ariko abasore ba Rayon bawufata bakaboneza ku izamu.

Mugisha Gilbert yaje gusimbura Saddam Nyandwi ngo bongere imbaraga hagati, uburyo bwose bwageragejwe ntibwatanze umusaruro w’igitego kiba gikenewe.

Rayon yateye ku izamu inshuro 19 muri zo inshuro 7 zaboneje mu izamu umunyezamu akuramo iyo mipira, naho Enyimba yo yaboneje mu izamu kabiri gusa mu nshuro 12 bateye ku izamu.

Rayon Sports yabonye koruneri 13 ntizabyara umusaruro naho Enyimba ibona enye(4) nazo zitatanze umusaruro.

Umukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Nzeri muri Nigeria.

Abo muri Nigeria bazanye n'iyi kipe hamwe n'umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w'umukara)

Abo muri Nigeria bazanye n’iyi kipe hamwe n’umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w’umukara)

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Stade abenshi bari ubururu n'umweru

Stade abenshi bari ubururu n’umweru

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Wari umukino unogeye ijisho

Wari umukino unogeye ijisho

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Rwatubyaye agerageza gutsinda n'umutwe

Rwatubyaye agerageza gutsinda n’umutwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Ifirimbi ya nyuma

Ifirimbi ya nyuma

Enyimba yanyuzwe n'inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Enyimba yanyuzwe n’inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

2018-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016
CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa

CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2021
APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

Ubwanditsi 14 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose
Mu Mahanga

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa
Mu Mahanga

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Ubwanditsi 17 May 2018
Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda
IMIKINO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru