• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afurika y’Epfo : Umwe mu bakekwaho kwica Dr. Dusabe Raymond yatawe muri yombi

Afurika y’Epfo : Umwe mu bakekwaho kwica Dr. Dusabe Raymond yatawe muri yombi

Ubwanditsi 10 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi yo muri Afurika y’ Epfo mu Mujyi wa Cape Town yemeza ko umwe mu bakekwaho kwica umunyarwanda, Dr Dusabe Raymond  amaze gutabwa muri yombi mu gihe  abandi bafatanyije  bimutse ahantu bari basanzwe batuye.

Amakuru avuga ko Dr  Dusabe Raymond w’ imyaka 42 y’ amavuko yari yaragiye i Cape Town muri Afurika y’ Epfo mu kiruhuko,  yasanzwe yapfiriye mu cyumba yatewe ibyuma.

Mu rwego rw’ iperereza ku rupfu rwa Dr. Dusabe , polisi ivuga kandi ko  ikomeje iperereza ari nako ita muri yombi abakekwaho kugira uruhare kuri iki cyaha.

Kugeza magingo aya, bimaze kwemezwa ko uyu muntu wa mbere ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kumwica ashobora gushyikirizwa inkiko kuwa 11 Mutarama 2018, nk’ uko byatangajwe na The Newtimes.

Umuryango wa Dr Dusabe utangaza ko hashize iminsi myinshi umuvandimwe wabo yishwe ariko ukaba witeguye kujya muri Afurika y’ Epfo kuzana umurambo we.

Umwe mu bavandimwe ba Dr. Raymond Dusabe , Fernand Murenzi yagize ati «  Twamaze kumenya ko umuvandimwe wacu yishwe hagati y’ amatariki 29 na 30 Ukuboza 2017, gusa ntacyo dushobora kuvuga tutareba umubiri we ».

Yari amenyerewe nk’ umuganga w’ umuhanga mu kubyaza  no gufasha abagore bafite ibibazo bya kanseri  y’ inkondo w’ umura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Dr. Raymond wari ukiri ingaragu yavutse tariki 8 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa  1976, mu kwezi kwa Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nkuko byemezwa na Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga muri ibyo bitaro, Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw’ikiruhuko gisanzwe tariki 22 Ukuboza 2017 agomba kugaruka ku kazi tariki 08 Mutarama 2018 .

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Ubwanditsi 01 May 2024
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa
INKURU NYAMUKURU

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Ubwanditsi 11 May 2019
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi
Mu Mahanga

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru