• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Ubwanditsi 26 Mar 2016 ITOHOZA

Murwego rwo gukomeza kugeza kubasomyi bacu amakuru yabamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda. Hari umusomyi watwandikiye agira ati : uracukumbura musore, ariko wari watubwira uwitwa Matata joseph ? muheruka Belgique sinzi aho ageze arangwa n’urwango rukomeye kuri Leta iyobowe na FPR, arangwa n’ivanguramoko rikabije, apfobya akanahakana jenocide yakorewe abatutsi muzamushakeho amakuru nawe, murakoze kuri iyi nkuru icukumbuye.

Twabashakiye amakuru rero kuri uwo mugabo w’umuhezanguni, n’undi musomyi wacu waba azi umuntu ufite ibikorwa by’ubugambanyi kugihugu cyacu, cyangwa se ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yaturya akara.

MATATA Yosefu
: Afite imyaka 64, ni umwe mu banyarwanda bavuza induru nyinshi mu gihugu cy ‘u Bubilgi. Mu Rwanda yahoze mu muryango waharaniraga uburenganzira bwa kiremwamuntu ARDHO yari yarashinzwe na Nkubito Yohani Maria Vianney, na ba Byabarumwanzi François. MATATA akomoka k’ Umunyekongo wakoraga mu birombe byacukuraga gasegereti i Rwinkwavu, na nyina w’umunyarwandakazi.

Yabanje gukora muri BNR, avuye kwiga muri COK ( College Officiel de Kigali, i Mburabuturo), ahaje guhinduka Campus ya Kaminuza.

Matata yajyaga anaririmba, indirimbo ya nyuma yatumye abireka burundu yayiririmbiye muri Centre Culturel y’Abafaransa yitwa « Nzasara ! ». Ubwo yateraga avuga ati « : Ndagukunda cyane », umugore akikiriza ati : » Nzasara ! » akigondora cyane kuri sene, n’uko abari muri salle babaha induru bati wasaze !

Matata, yaje kwirukanwa muri BNR, ahita afata icyemezo cyo kuva mu mugi wa Kigali , ajya gutura ku isambu i Kayonza. Aba umuhinzi – mworozi. Yosefu MATATA ni umuntu ushobora guhinduka mu kanya gato , aroye ahari indonke.

Muri 1990, inkotanyi ziteye, yafunzwe mu byitso, avamo arakarariye ubutegetsi bwa Habyarimana cyane. Yaje kujya mu muryango wa ARDHO umaze gushingwa, aba activiste mu kurwanya ubutegetsi bwariho.

Nyuma ya 1994, yari azi ko azabona umwanya mu buyobozi, ntibyagenda uko, kuko abifuje imyanya cyangwa ibihembo ko batagiye mu bwicanyi siko babibonye bose, kandi siko babaye abarakare. Ngirango gukora neza ni inshingano za muntu.

MATATA rero, kimwe n’abandi batabashije kwihanganira ubukene bwa nyuma ya Genocide, yafashe inzira ijya mu Bubiligi, agezeyo ati ndi umuntu w’uburenganzira bwa kiremwamuntu uhunze.

Abo bahabwa ubuhungiro vuba, ariko kuko hagombaga kuboneka icyo ahunga, ati ya Leta navugaga nabi ko ari abicanyi, burya naribeshyaga, navumbuye ko ije, ariyo yatumaga ubwicanyi bubaho, ni mumpe ubuhungiro maze ni nshira impumu nzabatekerereza ! Atangira atyo !

Nk’abandi biyita opposition y’abahutu bo hanze, ijambo ry’ibanze n’uko habayeho Genocide ebyeri. Iya Kabiri ngo yakozwe na FPR. Icyo nticyari igishya azanye, ahubwo yashyizeho akarusho, ati burya INTERAHAMWE zari ukubiri. Iza MRND z’abana beza b’ishyaka, n’iziyitaga zo z’abicanyi, ziganjemo abo FPR yohereje kujya bica abatutsi ngo bigerekwe ku bahutu.

MATATA yashinze ikintu kitwa Centre de Lutte contre l’Impunité et Injustice au Rwanda (CLIIR), anyuzamo ibyo bitekerezo, asabishamo n’amafaranga. Yagiye gutanga ubuhamya ARUSHA bwo gushinjura abajenosideri, ariko ubuhamya bwe babufashe nka distraction( kurangaza).

-2535.jpg

Matata Joseph

Avuga ko FPR yashinze za Syndicats de dilation( Udutsiko two guhimba abantu ibinyoma), ngo mu bahutu bo mu Rwanda n’abacika-cumu, ngo abo nibo bamarishirije abahutu mu buroko.

Akongera kandi ati, ingoma zose zabayeho mu rwanda zaba iza cyami, n’iza Repubulika zose zabanje, zashinze bene izo syndicat. We rero ngo Genocide n’imwe yishe abanyarwanda na n’ubu igikomeza. Rero ngo haragomba ingoma ye izaza itagira syndicats de dilation!

Matata agaragara cyane mu myigarambyo yose no mu bikorwa byose bituka ubutegetsi bwa Kigali, dore ko ari ko abwita, ariko abantu bakuru cyangwa biyubashye, bamufata nk’uwasaze, aka ya ndirimbo ye.

Mu bamubonamo guta umutwe, harimo umuryango we, umugore n’abana be baba mu Rwanda.

Cyiza Davidson

2016-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Ubwanditsi 06 May 2017
Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Ubwanditsi 01 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali
Mu Mahanga

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Ubwanditsi 09 Jun 2016
RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports
Amakuru

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru