• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2016 ITOHOZA

Muri kino gihe Alain Jupé ari kwitegura kuziyamamariza umwanya wo kuzaba Perezida w’Ubufaransa, abanyarwanda baba mu bufaransa bibumbiye mu ishyirahamwe CRF banditse Petition imusaba kwisobanura ku ruhare rwe nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, yagize muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Iyi baruwa yasotse iriho amasinya 925, n’abandi bose baracyakomeza!

Baragira bati : Murifuza kuzagera ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, kandi mushyira imbere ubunararibonye mufite mu buyobozi bw’igihughu. Nyamara muri ubwo bunararibonye, bworosa igihe hari ibyo mwakoze, bigomba kwibazwaho bikomeye.

Mwabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva muri Mata 1993 kugeza 1995. Muri icyo gihe mu mwaka wa 1994, habayeho genocide yahitanye miliyoni y’abantu mu Rwanda, bo mu bwoko bw’abatutsi, ikozwe n’ubutegetsi bwari muri icyo gihugu. Ububanyi n’amahanga mwayoboraga bwari bufitanye ubucuti bwihariye n’ubwo butegetsi bw’abagenocideri, bubona inkunga n’ibikoresho by’intambara bitangwa na n’Ubufaransa.

Mu gihe ingabo za Loni zari aho ngaho zashoboroga guhagarika, cyangwa se kugabanya ubukana bw’abicanyi,mwagiriye inama Leta y’Ubufaransa ,taliki ya 13 Mata 1994, yo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zabwo. Nyuma yaho gato, intumwa yanyu mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano muri Loni, itorera ko ingabo zari mu rwanda zagabanyirizwa umubare, bityo abakoraga genocide, basigara bihereranye abo bica.

-2635.jpg

Genocide irimbanije , taliki ya 27 Mata 1994, mwakiriye abayobozi b’ubwo butegetsi , barimo Minisitiri wabwo w’ububanyi n’amahanga, n’umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya genocide, Jean Bosco Barayagwiza, ubu wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR. Nk’uko byanditswe n’umunyamateka Alison Des Forges, kwakira abo bantu muri Quai d’Orsy, ndetse no muri Elisée n’i Matignon, kwari ukwemera genocide. Tubibutse ko Ububiligi, na USA, banze kubakingurira. Ubutegetsi bwanyu nibwo bwonyine bwavuganye n’abo bantu mu bigu byose by’Uburayi.

-2634.jpg

Alain Jupé

Ubu birazwi neza ko mutari muyobewe urwego rw’ibyo abantu barimo gukora : genocide yakorerwaga abatutsi. Ubu ni ukuri kugaragara no mu butabera bw’ubufaransa ( Urugereko rusesa imanza, iteka ryo kohereza no 3644 taliki ya 8 /7/2015). None wowe iyo ujya kuvuga kuri ayo mahano, ukoresha imvugo ivugwa n’abo uko kuri gushorogotora, kubera ko bagizemo uruhare, bafite icyo bishinja : muvuga genocides mu bwinshi, kugirango mugaragaze ko ari nyinshi. Ubwo rero muba mushyigikiye abayipfobya, mushyigikira ko habaye imyivumbagatanyo ya rubanda rw’uruhande rumwe rwirwanagaho kubera ko hari urundi rwari rwateye.

-2636.jpg

Indege ya Kinani

Mwandika taliki ya 1Mata 2016 ngo « Gushora urubanza ku Bufaransa ko bwaba hari uruhare rufitemo, byaba ari ikimwaro no kugoreka amateka », nabwo muba muguye mu mvugo z’abicanyi baba birwanaho kuko baba hari icyo bishinja. Ni nk’abo bashatse guhunga uruhare rwabo, bagashaka kuruzimiriza mu cyaha rusange.

Kubiberekeye, muvuga Ubufaransa nk’igihugu, kandi ari mwebwe ku giti cyanyu ( Alain Jupé), nk’uwari umuyobozi wa politiki wari ufite icyo kibazo mu nshingano,wagombaga kugira ibisobanuro uha Ubufaransa n’umuryango mpuzamahanga, ku ruhare rwawe mu bikorwa cyangwa ibyo utabashije gukora muri icyo gihe miliyoni y’abantu yapfaga.

Ngaho rero Bwana Alain Jupé, dutegereje ibisobanuro byanyu!

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 10 Oct 2018
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na  Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara
Mu Rwanda

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League
Amakuru

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Ibintu 5 bigaragaza ko Kayumba Nyamwasa ari ikigarasha
ITOHOZA

Ibintu 5 bigaragaza ko Kayumba Nyamwasa ari ikigarasha

Ubwanditsi 21 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru