• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 09 Feb 2018 Mu Rwanda

Muri iyi minsi inkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma y’aho abapasiteri barimo Bishop Rugagi na Rev Kayumba batangaje uzaba Miss Rwanda, habonetse undi ubanyomoza.
Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire, ni umuyobozi mukuru w’itorero Patmos of Faith church akaba nawe azwiho guhanura no gukora ibitangaza ndetse aherutse gutangaza ko hari abantu batatu yasengeye bakazuka.  Pastor Fire yagize icyo avuga ku irushanwa rya Miss Rwanda.
Nkuko Inyarwanda yabitangaje, avuga ko adakunze gukurikirana cyane iri rushanwa. Ariko Pastor Fire yeruye avuga  ko adashyigikiye irushanwa ry’ubwiza na cyane ko abantu bose ngo Imana yabaremye ari beza.

Pastor Fire

Prophet Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire

Pastor Fire yatangaje ibi nyuma y’inkuru  iherutse  gusohoka  y’abapasiteri bahanuye abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, abo bapasiteri akaba ari Bishop Rugagi na Rev Kayumba Fraterne wabwirije ubutumwa bwiza Miss Rwanda 2009[ Bahati Grace ]. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko umukobwa usengera mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018.

Bishop Rugagi yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje?, Naze hano…Oh my God (Mana yanjye mbega umukobwa w’uburanga),….Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy’abakristo bose b’itorero Abacunguwe.

Image result for bISHOP rUGAGI INNOCENT MISS RWANDA

Bishop Rugagi avuga ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018

Rev Kayumba usanzwe ari umuraperi mu muziki w kuramya no guhimbaza Imana, yavuze  ko ashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya agasengera abakobwa bitabira iri rushanwa.

Rev Kayumba, avuga ku iyerekwa yahawe ry’umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, uwo akaba ari Ishimwe Noriella utorerwa kuri nimero 22.

Image result for Rev Kayumba MISS RWANDA

Rev Kayumba ngo yeretswe mu nzozi Ishimwe Noriella yabaye Miss Rwanda 2018

Prophet Jean Bosco Nsabimana ari we Pastor Fire avuga ko hari amakuru aherutse kubona mu binyamakuru ajyanye n’ubuhanuzi bw’abapasiteri bahanuye umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru , Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ku byo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n’umwe uzaba Miss Rwanda. Yagize ati:

Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n’abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n’uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).

Pastor Fire ajya akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda? Arivugaho iki?

Pastor Fire yatangiye avuga ko adakunze gukurikirana cyane irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yungamo ko adashyigikiye irushanwa ry’ubwiza na cyane ko abantu bose Imana yaremye ari beza. Yanenze cyane abakristo bahuza irushanwa ry’ubwiza n’inkuru ya Esiteri yo muri Bibiliya, we avuga ko Esiteri yatoranyijwe kugira ngo abe umwamikazi mu gihe ab’uburanga batorwa muri iki gihe mu marushanwa y’ubwiza birangirira aho.

Pastor Fire: Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihe byiza bitandukanye mu muco,iterambere n’ibyiza bitatse u Rwanda, ni byiza ko habaho ibikorwa bitandukanye. Ntabwo dushobora gutenguha gushyigikira igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ndetse ishyigikiye, natwe (abanyamadini) turabyumva tukabiha agaciro. Oya (Ntabwo njya nkurikirana iri rushanwa), impamvu ni iyihe, ni kubw’inshingano zitandukanye kandi zinsaba ko mfata umurongo w’ubuzima butandukanye.

Pastor Fire yavuze uko abona irushanwa rya Miss Rwanda ndetse asobanura umukobwa mwiza uwo ari we

Pastor Fire: Miss Rwanda,…Ibi rwose ni byiza kuko ari umurongo w’igihugu, ariko ku bubaha Imana twese turi beza. Erega Bibiliya iratubwira ngo twese turi abageni ba Kristo, waba umugabo uri umugeni, waba igitsinagore uri umugeni ariko ntabwo ari uburanga bw’inyuma, ni bwa buranga bw’imbere mu buryo bw’umwuka. Ubw’inyuma rero, usiganwa neza agira urugo rwiza, uburanga bwiza ni ubuduhesha urugo rwiza, ni ubuduhesha ishema ku gihugu, ni ubuduhesha ishema mu muco wa Kristo.

Igihugu nikigira abanyaburanga beza, tuzagira ingo nziza zitarimo amakimbirane, umwiryane,….Abari muri icyo gikorwa (Miss Rwanda 2018) Imana ibarinde, ibayobore ibahe ibyo imitima yabo yifuza,…Uwiteka ni we uzi ubwiza bw’umuntu kurenza umuntu naho ibindi ni ibihinduka, isi irahinduka. Uzatorwa rero, azagirire umumaro Imana, azagirire umumaro ababyeyi bamubyaye, hanyuma ikindi tuzashima Imana tubonye ageze mu bwabwi bwa Data.

 

2018-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Ubwanditsi 25 Dec 2021
Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Ubwanditsi 29 Apr 2018
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Ubwanditsi 31 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!
Amakuru

Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Ubwanditsi 24 Nov 2024
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru