• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Editorial 09 Feb 2018 Mu Rwanda

Muri iyi minsi inkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma y’aho abapasiteri barimo Bishop Rugagi na Rev Kayumba batangaje uzaba Miss Rwanda, habonetse undi ubanyomoza.
Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire, ni umuyobozi mukuru w’itorero Patmos of Faith church akaba nawe azwiho guhanura no gukora ibitangaza ndetse aherutse gutangaza ko hari abantu batatu yasengeye bakazuka.  Pastor Fire yagize icyo avuga ku irushanwa rya Miss Rwanda.
Nkuko Inyarwanda yabitangaje, avuga ko adakunze gukurikirana cyane iri rushanwa. Ariko Pastor Fire yeruye avuga  ko adashyigikiye irushanwa ry’ubwiza na cyane ko abantu bose ngo Imana yabaremye ari beza.

Pastor Fire

Prophet Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire

Pastor Fire yatangaje ibi nyuma y’inkuru  iherutse  gusohoka  y’abapasiteri bahanuye abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, abo bapasiteri akaba ari Bishop Rugagi na Rev Kayumba Fraterne wabwirije ubutumwa bwiza Miss Rwanda 2009[ Bahati Grace ]. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko umukobwa usengera mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018.

Bishop Rugagi yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje?, Naze hano…Oh my God (Mana yanjye mbega umukobwa w’uburanga),….Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy’abakristo bose b’itorero Abacunguwe.

Image result for bISHOP rUGAGI INNOCENT MISS RWANDA

Bishop Rugagi avuga ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018

Rev Kayumba usanzwe ari umuraperi mu muziki w kuramya no guhimbaza Imana, yavuze  ko ashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya agasengera abakobwa bitabira iri rushanwa.

Rev Kayumba, avuga ku iyerekwa yahawe ry’umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, uwo akaba ari Ishimwe Noriella utorerwa kuri nimero 22.

Image result for Rev Kayumba MISS RWANDA

Rev Kayumba ngo yeretswe mu nzozi Ishimwe Noriella yabaye Miss Rwanda 2018

Prophet Jean Bosco Nsabimana ari we Pastor Fire avuga ko hari amakuru aherutse kubona mu binyamakuru ajyanye n’ubuhanuzi bw’abapasiteri bahanuye umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru , Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ku byo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n’umwe uzaba Miss Rwanda. Yagize ati:

Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n’abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n’uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).

Pastor Fire ajya akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda? Arivugaho iki?

Pastor Fire yatangiye avuga ko adakunze gukurikirana cyane irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yungamo ko adashyigikiye irushanwa ry’ubwiza na cyane ko abantu bose Imana yaremye ari beza. Yanenze cyane abakristo bahuza irushanwa ry’ubwiza n’inkuru ya Esiteri yo muri Bibiliya, we avuga ko Esiteri yatoranyijwe kugira ngo abe umwamikazi mu gihe ab’uburanga batorwa muri iki gihe mu marushanwa y’ubwiza birangirira aho.

Pastor Fire: Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihe byiza bitandukanye mu muco,iterambere n’ibyiza bitatse u Rwanda, ni byiza ko habaho ibikorwa bitandukanye. Ntabwo dushobora gutenguha gushyigikira igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ndetse ishyigikiye, natwe (abanyamadini) turabyumva tukabiha agaciro. Oya (Ntabwo njya nkurikirana iri rushanwa), impamvu ni iyihe, ni kubw’inshingano zitandukanye kandi zinsaba ko mfata umurongo w’ubuzima butandukanye.

Pastor Fire yavuze uko abona irushanwa rya Miss Rwanda ndetse asobanura umukobwa mwiza uwo ari we

Pastor Fire: Miss Rwanda,…Ibi rwose ni byiza kuko ari umurongo w’igihugu, ariko ku bubaha Imana twese turi beza. Erega Bibiliya iratubwira ngo twese turi abageni ba Kristo, waba umugabo uri umugeni, waba igitsinagore uri umugeni ariko ntabwo ari uburanga bw’inyuma, ni bwa buranga bw’imbere mu buryo bw’umwuka. Ubw’inyuma rero, usiganwa neza agira urugo rwiza, uburanga bwiza ni ubuduhesha urugo rwiza, ni ubuduhesha ishema ku gihugu, ni ubuduhesha ishema mu muco wa Kristo.

Igihugu nikigira abanyaburanga beza, tuzagira ingo nziza zitarimo amakimbirane, umwiryane,….Abari muri icyo gikorwa (Miss Rwanda 2018) Imana ibarinde, ibayobore ibahe ibyo imitima yabo yifuza,…Uwiteka ni we uzi ubwiza bw’umuntu kurenza umuntu naho ibindi ni ibihinduka, isi irahinduka. Uzatorwa rero, azagirire umumaro Imana, azagirire umumaro ababyeyi bamubyaye, hanyuma ikindi tuzashima Imana tubonye ageze mu bwabwi bwa Data.

 

2018-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Editorial 09 May 2018
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Editorial 04 Mar 2017
Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Editorial 10 Jul 2021
Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga

Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga

Editorial 05 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru