• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyo witegereje amashusho y’igikorwa cyabereye Luanda kuwa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 ndetse ukanareba inyandiko yahasinyiwe n’abakuru b’ibihugu batanu bakabyishimira bafatanye ikiganza mu kindi,  Museveni ari kure cyane ya Perezida Kagame ushatse wahita ukeka ikizava muri ayo masezerano benshi bahamya ko ari nkamwe y’Arusha.

Ushobora  kandi gukeka ko uyu munsi wari uw’amateka mu mibanire y’u Rwanda na Uganda nk’uko na benshi mu basesenguzi babigarukaho, ariko byinshi biri guca amarenga ku kuba urwishe ya nka rukiyirimo.

Mu masaha macye mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Luanda,  Umunyarwanda witwa Nunu Johnson wari umaze iminsi ari mu ibohero rya CMI yapfuye azize iyicarubozo yakorewe.

Uyu Nunu ni umwe muri benshi bamaze kwicwa hakoreshejwe uburyo bw’iyicarubozo ndengakamere. Abandi amagana barimo  Rutagungira  Rene,  bafungiye hirya no hino mu mabohero ya CMI  muri Uganda, nta kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo bemererwe gusurwa no guhura n’abunganizi mu by’amategeko.

Iyicarubozo bakorerwa ni ndengakamere kuko hari nk’abagore b’abanyarwanda bakuyemo amada bakubiswe bambuwe ubusa, badubikwa mu mazi  bacuramye ndetse banafatishwa umuriro w’amashanyarazi mu bitsina. Abandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa ikiboko kirisha n’ibindi bikorwa ndengakamere byinshi.

Mu gihe abasesenguzi barimo guhishura andi makuru y’ukuntu Museveni yokejwe igitutu na bagenzi be barimo    Perezida wa Angola João Lourenço  wari watumije inama, akanayihagarikira ndetse na Denis sasou Nguesso  wa Congo Brazzaville wabijemo ku munota wa nyuma kuko Museveni, yari yananiranye, atifuzaga gusinyira ibirego ashinjwa n’u Rwanda, ariko ku munota wanyuma akaza kwemera kubisinya bya nyirarureshwa kubera kotswa igitutu n’abakuru bibihugu bagenzi be.

Ari naho abasesenguzi bahera bavuga ko Museveni atazashyira mubikorwa ibyayo masezerano kuko ibiyakubiyemo atabyemera.

Mugihe bigitegerejwe ko ariya masezerano ashyirwa mu bikorwa, ibimenyetso by’ibanze byahise byigaragaza biteye inkene.

Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga nyinshi zirimo Igihe.com , The New Times, Rushyashya na Virungapost, ariko u Rwanda ruza gutabara mu gukemura iki kibazo n’ikimwaro kinshi Museveni ategeka  ko izo mbuga za internet zigenga zo mu Rwanda zifungurwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere taliki ya 26 Kanama 2019 nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe umwanya asubiza ibibazo  yabajijwe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha Facebook&twitter,…) arangije atangaza ibisubizo ku bibazo byose yari yabajijwe harimo n’ikimubaza ku iyicwa rubuzo rikorerwa abanyarwanda babarizwa mu Gihugu ayoboye n’imikoraniye ye na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Faustin Kayumba Nyamwasa

Perezida Museveni mu gusubiza  umuturage wamubajije ku iyica rubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kuba igihugu ayoboye gifasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, ariko  yirinda kugira icyo abivugaho gusa avuga ko ari ikibazo cyaganiriweho  n’abakuru bibihugu bitandukanye birimo abo mu Karere n’abandi.

Perezida Museveni asubiza EriRwanda wamubarije iki kibazo  kuri twitter yagize ati:

“ N’ibitutsi byinshi uwitwa EriRwanda, yanshinjije kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba. Ibi byose twabiganiriyeho  n’abandi bakuru b’Ibihugu batari Prezida Kagame gusa  ahubwo n’abandi ba Perezida bo mu Karere barimo Perezida Kenyatta (Kenya), Lorenco(Angola), Tshisekedi (RDC), Magufuli (Tanzania) na Sassou Nguesso (Congo ). Nanze kuganira ibibazo biri hagati y’Ibihugu mu itangazamakuru no ku mbugankoranyambaga.”

Igisubizo cya Perezida Museveni

Si ubwambere Perezida Museveni yanze gusubiza abamubajije ibibazo bya politiki biri hagati y’u Rwanda na Uganda mu ruhame kuko no mu mezi ashize umwe mu baturage ba Uganda yamubarije i Kabale nabwo ikibazo gisa n’iki asubiza ko ibibazo bihari atari ibyo kuganirira mu bitangazamakuru.

Urwanda na Uganda  n’ubwo biherutse gusinyana amasezerano yo gukemura ibazo bafitanye, aya maseszerano yasinyiwe  mu gihugu cya Angola kuwa 21 Kanama 2019 ariko, arakemangwa kuko kuva  ayo masezerano yasinywa nta tandukaniro umuturage w’ibihugu byombi arabona kuva aho asinyiwe na mbere yuko asinywa. Nta Munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Itangazamakuru  ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu byombi bisubukura guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.

Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb Nduhungirehe avuga ko  ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yagize ati: “ Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka . Ikibazo mbere na mbere n’icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”

Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.

Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza.

Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi”

Agaka ka ‘b’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”

Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon,  uri mu ruzinduko mu Rwanda

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Nov 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Beatrice Bongwa
    August 29, 20194:34 pm -

    Fora: Mu bihugu byombi Urwanda na Uganda, ni ikihe gihugu cyahungabanyije umutekano w’ibindi bihugu kurusha ikindi?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
HIRYA NO HINO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi  wasuye  u Rwanda
Mu Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru